Kicukiro: I Gahanga bungutse abanyamuryango bashya 80 ba FPR Inkotanyi
Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga, burishimira abanyamuryango bashya 80 ba FPR Inkotanyi bungutse, babaka barahiriye kwinjira muri uwo Muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024.
Mbere yo kurahira, abanyamuryango bashya babanje guhabwa ibiganiro ku mavu n’amavuko y’Umuryango FPR Inkotanyi, uko uwo muryango ndetse n’ingabo zawo zabohoye u Rwanda, urwanya ivangura n’ubuhunzi, ahubwo wimika ubumwe mu Banyarwanda, ku buyobozi bw’uwo muryango u Rwanda rukaba rukataje mu iterambere.
Abarahiye bavuga ko bahisemo kwinjira muri FPR Inkotanyi kuko ibikorwa byayo byigaragaza, nab o bakaba biteguye gufatanya n’abandi gukomeza ibyo bikorwa.
Uwitwa Habimana Gerard ukora akazi k’ubuhinzi yagize ati “FPR Yaduteje imbere, urabona imihanda, amashuri, amavuriro, Mituweli, Girinka, n’ibindi byinshi. Niteguye gukoresha imbaraga zanjye ngafatanya n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu gukomeza guteza imbere Igihugu.”
Nyinawumuntu Dativa we yagize ati “Umuryango wa FPR Inkotanyi hari ibyo wangejejeho haba mu iterambere, mu mutekano no mu mibanire myiza n’abandi. Nk’ubu mbasha gukora ubucuruzi nta nkomyi. Niba mbasha kurangura imboga nkazicuruza, nkabonamo inyungu ngahahira abana, kuri jyewe ni iterambere, kuko simba nayibye ahubwo mba nayakoreye nk’uko babidushishikariza.”
Uwitwa Wibabara Jeannette we avuga ko impamvu yahisemo kujya muri FPR Inkotanyi ari ukubera ko ari umuryango wita kuri buri muturage, ukita ku mibereho n’iterambere ry’abaturage bose.
Ati “Imiyoborere ya FPR Inkotanyi ni myiza, buri muturage afite ijambo, akagira n’uruhare mu bimukorerwa. Nkanjye nk’umunyeshuri ujijutse niteguye gutanga umusanzu wanjye nzamura imyumvire y’abandi baturage ikiri hasi.”
Jean Bosco Ndayiragije uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi (Chairperson) ku rwego rw’Akagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga, avuga ko bishimiye abanyamuryango bashya bungutse kuko ari imbaraga ziba ziyongereye.
Yagize ati “FPR Inkotanyi ni umuryango wunguka, ni umuryango ubyara. Mwabonye ko benshi mu banyamuryango bashya ari urubyiruko, rero ni amaboko twungutse, turizera ko bazanye imbaraga zo gufatanya n’abandi. Iyo twungutse amaboko n’ibikorwa biriyongera ndetse n’umusaruro ukiyongera. By’umwihariko dufite igikorwa duteganya mu minsi iri imbere cy’amatora, by’umwihariko mu Kagari kacu ka Nunga bivuze ko umukandida wacu amajwi yari afite uyu munsi yiyongereye.”
Jean Bosco Ndayiragije yaboneyeho kwibutsa abanyamuryango muri rusange ko intero ari ya yindi yo kurangwa n’ubumwe, gusigasira ibyagezweho, kuba intangarugero ari byo yise kuba Bandebereho, abashishikariza gukomeza kurwanya icyasubiza u Rwanda inyuma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|