Kicukiro: I Gahanga bishimiye ibyagezweho, biyemeza gukora cyane muri uyu mwaka mushya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’Ubw’Umurenge wa Gahanga barishimira ko umwaka wa 2023 warangiye hari ibikorwa bifatika by’iterambere byagezweho, bakavuga ko intego ari ugukora cyane no kurushaho kugera kuri byinshi muri uyu mwaka wa 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka

Mu birori biherutse kubera ku kibuga cy’Umupira cya Kagasa, bihuriza hamwe abaturage b’Umurenge wa Gahanga n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, ababyitabiriye bashimye ibyagezweho mu bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu kwesa imihigo, bishimira n’umusaruro wagezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yagize ati “Byari ibirori bigamije kugira ngo abaturage n’ubuyobozi dusoze umwaka twishimanye, twishimira ko umwaka warangiye amahoro, kandi muri ibi bihe tukaba twarejeje. Twasanze ari byiza guhitamo umunsi umwe duhurizaho twese, twishimira ibikorwa bitandukanye twagezeho haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.”

Mu byo bishimira muri uyu Murenge, harimo imiryango 113 yari imaze igihe ibana mu makimbirane, ubuyobozi bukaba bwaragize umwanya wo kuyihuza no kuyiganiriza, barayigisha irahinduka.

Rutubuka ati “Ubundi tugira gahunda yitwa ‘Kira Initiative’ tukayikoresha twegera abaturage bo mu bice bitandukanye bafite ibibazo, harimo n’izo ngo zibanye nabi, kuri ubu izo ngo 113 zikaba zavuguruye umubano mu ruhame, biyemeza gukomeza kubana neza. Abo ni bo twabonye mu Murenge wose bari bafite ibibazo, ariko n’abandi baboneka, tuzajya dukomeza tubafashe.”

Umurenge wa Gahanga ufite igice cy’umujyi ariko ukagira n’ikindi gice cy’icyaro kigaragaramo n’ibikorwa by’ubuhinzi, ku buryo mu byo bishimira bagezeho harimo n’umusaruro w’ubuhinzi wabonetse.

Ati “Duhagaze neza, nawe urabyirebera ku maso. Burya iyo abaturage bafite ibyo kurya, ibindi byose biba bishoboka. Ibishyimbo, imyumbati, ibijumba n’ibigori bireze. Muri iki gihembwe cy’ihinga twaharaniye ko ahantu hose hahingwa. Ibi rero twiyemeje guhurira hamwe turabyishimira kugira ngo, abantu bibahe umukoro ko bakwiye gukora cyane kurusha uko bakoze mu mwaka urangiye.”

Uyu muyobozi avuga ko imigambi bafite muri uyu mwaka mushya ari iyo gukomeza ibikorwa by’iterambere. Ati “Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, iteka adushishikariza kudahagarara hamwe ngo twumve ko hari aho twageze, ahubwo aratubwira ngo nimurusheho gukora byinshi, murusheho kujya imbere. Uyu mwaka rero intego dufite ni iyo kujya imbere haba mu mihigo twesa nk’Umurenge n’abaturage bacu, ndetse haba no mu iterambere ry’umuturage ku giti cye. Turifuza kugira abaturage bateye imbere mu bukungu, kandi bishimye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro na bwo bwishimira ibyagezweho muri rusange, ndetse by’umwihariko mu Murenge wa Gahanga, bugasaba buri wese gusigasira ibyagezweho, kandi ko urugamba rw’iterambere rukomeje.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss

Ni byo Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss yagarutseho, ati “Nk’ubuyobozi turabizeza ubufatanye, muri gahunda zitandukanye. Ibikorwa biteganyijwe ni byinshi, ariko ubuyobozi bw’Akarere burahari kugira ngo bukomeze gufasha mu bikenerwa byose, tubashe kugera ku ntego.”

Muri ibi birori, ba Mutimawurugo n’Abakuru b’Imidugudu berekanye ibikorwa byagezweho, banashimira Umugaba w’Ikirenga ukomeje kubayobora mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, imiryango 15 igabirwa inka, abana bahabwa amata, ndetse imiryango yavuguruye umubano yifurizwa ishya n’ihirwe no gukomeza kubana neza no kubera abandi urugero rwiza.

Imiryango 15 yorojwe inka
Imiryango 15 yorojwe inka
Abana bahawe amata, bifurizwa gukura neza
Abana bahawe amata, bifurizwa gukura neza
Ba Mutimawurugo n'Abakuru b'Imidugudu berekanye ibikorwa byagezweho, bashimira ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bubarangaje imbere
Ba Mutimawurugo n’Abakuru b’Imidugudu berekanye ibikorwa byagezweho, bashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubarangaje imbere
Imiryango 113 yari ibanye nabi yavuguruye imibanire, yiyemeza kubera abandi intangarugero
Imiryango 113 yari ibanye nabi yavuguruye imibanire, yiyemeza kubera abandi intangarugero
Orchestre Impala yasusurukije abitabiriye ibi birori
Orchestre Impala yasusurukije abitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka