Kicukiro: Hakwiye ubukangurambaga bwinshi kugira ngo ihohoterwa ricike
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’ihuriro ry’abagore mu Karere bibumbiye hamwe mu ntego zo guteza imbere umwana w’umukobwa cyane cyane uwahuye n’ihohoterwa, uwabyariye iwabo, abakoreshwa imirimo ivunanye, baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bahuye n’ihohoterwa bavuga ko guhohoterwa ukiri muto bigira ingaruka nyinshi ndetse ko bishobora kwangiza ahazaza hawe by’iteka mu gihe watereranywe n’umuryango.
Bakurikije ibyababayeho, bavuga ko ubukangurambaga bufasha cyane ndetse hakwiye kongerwamo n’imbaraga kugira ngo umwana w’umukobwa wese aho ari yirinde ndetse yirinde abamukoresha imirimo ivunanye.
Umwe mu bahohotewe ari muto yagize ati: “Nafashwe ku ngufu mfite imyaka cumi n’itanu (15) ubu mfite umwana ndera n’ubwo mu rugo bamfasha ariko mu by’ukuri nanjye nari nkwiriye kurerwa icyo gihe. Abana b’abakobwa nibabyaze umusaruro inama bagirwa cyane ko imiryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikomeza gukora ubukangurambaga ngo bicike, rero aho bibaye bajye bihutira gutangira amakuru ku gihe, babyaze amahirwe bafite umusaruro ndetse bahakanire abagabo babashukisha ubutunzi kuko bubafasha mu minsi mike ariko nyuma bakangiza ejo hazaza habo”.
Uwase Queen wiga ibijyanye no gutunganya imisatsi muri Kicukiro Women TVET Center avuga ko ubukangurambaga ari bwiza kandi bufite umusaruro bityo ko bukwiye kuba inshuro nyinshi.

Ati: “Uyu munsi twiriwe tuzenguruka Kicukiro yose dukangurira abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana bato yaba irishingiye ku gitsina cyangwa imirimo ibakorerwa idahwanye n’imyaka yabo n’ubwo atari ijana ku rindi ariko byatanze umusaruro, kuko uwumvise tuvuga yavuze ati uzi ko bampohotera? Bityo akagira uruhare mu guharanira ko adahohoterwa. Ikindi kandi nifuza ko umunsi nk’uyu ukwiye kujya ubaho kabiri mu mwaka kugira ngo ubutumwa bugere kuri bose bifashe buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana”.
Rukebanuka Adalbert umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro avuga ko bafatanyije n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’umwana ndetse ikanarwanya ihohoterwa ribakorerwa, bashyira imbaraga mu cyateza imbere umwana hirindwa ikimuhungabanya.
Ati: “Iyo miryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafatanyije n’inzego za Leta dukorera hamwe ngo icyo kibazo gicike. Ku rwego rw’Akarere tugira komite ishinzwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, ikagira abagenzuzi barebera ahantu hahurira abantu benshi, mu bishanga, mu birombe, aho bubakira, ku buryo ahari abavunisha abana bafatwa bagahanwa. Gusa igikuru ni uko dukomeza gushishikariza abaturage muri rusange kudakoresha abana bato, bakoreshe abafite imyaka yabugenewe”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro kandi asaba abaturage muri rusange kudahishira abahohotera abana kuko n’ubwo yaba case imwe ikibazo atari ubuke cyangwa ubwinshi ikibazo kiba ari igikorwa kibi cyabaye cyangiza ahazaza h’umwana rero aho kigaragaye kiba kigomba guhabwa uburemere gikwiriye mu rwego rwo kurandura burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umwana.
Ohereza igitekerezo
|