Kicukiro: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kuko aribo Rwanda rw’ejo, bakwiye kwitabwaho kugira ngo bagire imikurire myiza.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, muri gahunda yo gusoza icyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Masaka, cyari kigamije kwereka abaturage abagize Inama Njyanama kugira ngo barusheho kubamenya ndetse n’akamaro kabo mu kubakorera ubuvugizi.
Umurenge wa Masaka by’umwihariko nk’umwe mu 10 igize Akarere ka Kicukiro, wari usanzwe ufite amarerero (ECD) atatu, abaturage bakaba barateye intambwe yo kwiyubakira irya kane ryujuje ubuziranenge mu kagari ka Cyimo, kugira ngo buri kagari kagire iryako, mu rwego rwo kurushaho kwita ku mikurire ndetse n’imirire y’abana.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko kongera amarerero ari mu rwego rwo gutangira gukurikirana umwana hakiri kare akiri muto, agakangurwa ubwonko hakiri kare, ku buryo impano n’ubushobozi bwe bigaragara hakiri kare, agashyirwa mu ishuri akigishwa ariko akanarerwa.
Ati “Iyo bari hano barakurikiranwa bagahabwa inyunganiramirire hakiri kare, n’uwaba afite ikibazo cy’ubuzima cyangwa imirire akagaragara atabarwa, Ubundi Kicukiro niko karere ka mbere gafite imibare micye y’abana bagwingiye, ubu turi ku 10%, ariko naryo ntiturishaka, turashaka ko nta mwana w’Akarere ka Kicukiro ugwingira”.

Akomeza agira ati “Turashaka ko nk’akarere k’Umujyi gatuwe n’abaturage basobanutse tunagira abana bari mu mirire myiza, bakuze mu buryo buhagije, bahawe inyunganiramirire hakiri kare, ndetse n’ababyeyi basobanukiwe agaciro ko kurera. Mu by’ukuri n’iryo 10% twe ntiturishaka turashaka kutagira umwana ugwingiye”.
Mu rwego rwo kurushaho korohereza ababyeyi batishoboye kugira ngo bashobore kwiteza imbere, bafite ubuzima bwiza ku buryo bifasha abana kugira imibereho myiza, mu Murenge wa Masaka hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye 2300, imiryango 10 yorozwa inka hamwe n’imashini zifashishwa mu kudoda 6.
Bamwe mu baturage baremewe bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Calixte Bizimana ni umwe mu baturage borojwe inka, avuga ko ubusanzwe ntayo yagiraga kandi akaba afite abana bari bakeneye amata.
Ati “Nari mfite abana bakeneye amata, iyi nka igiye kumfasha mu buryo bw’iterambere kuko izakamirwa abana, ibafashe ku mashuri, abatararangiza ibafashe kuba barangiza, ndetse n’agafumbire kabe kamfasha mu buryo bwo kwikenura ku myaka, mbese ngiye gutandukana n’uburyo bwo guhaha ku isoko”.
Agnes Uwimbabazi ni umubyeyi w’abana bane wahawe imashini idoda, kugira ngo imufashe kwiteza imbere mu mwuga we, avuga ko yari asanzwe akora akazi ko kudoda ariko akagakorera ku mashini yakodesheje, ku buryo kuba yahawe iye hari byinshi igiye kumufasha mu kwiteza imbere.
Ati “Ngiye kuyikoresha mbone ukuntu nanjye nakwiteza imbere, abana bige neza, mbone mituweli. Ndi mu cyiciro cya mbere ariko hari igihe nakivamo ugasanga ngeze nko mu cya kabiri cyangwa icya gatatu byose birashoboka, kuko iyi mashini yanjye numva atari imwe mpahwe ahubwo numva mpawe impano ingana na ateriye igizwe n’imashini nka 15”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko irerero rigiye kubakwa mu murenge wa Masaka rije ryiyongera ku yandi yubatswe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bikaba biri muri gahunda y’Igihugu yo kwita ku mirerere y’umwana.
Ati “Amarerero aba yarashyizweho n’ababyeyi babigizemo uruhare, akajyamo abashinzwe kurera abana babifitemo ubumenyi n’uburambe. Usanga abana haba mu mirerere bitabwaho no mu mikurire, hari impinduka amarerero agaragaza mu mirerere y’abana kurusha abatayarimo”.
Mu Mujyi wa Kigali habarirwa amarerero 730 ari mu turere twose uko ari Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro.

Ohereza igitekerezo
|