Kicukiro: Basanga gusubira ku ndangagaciro zatakaye byafasha mu kubanisha neza imiryango
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Kicukiro, basanga kuba hari indangagaciro zarangaga Abanyarwanda bo hambere zagiye zitakara, ari imwe mu mpamvu ituma muri iki gihe hari ibibazo bigaragara mu mibanire y’abagize umuryango. Gusubira kuri izo ndangagaciro ngo ni ingenzi, bikaba biri mu byo biyemeje kongeramo imbaraga.
Ibi babigarutseho ubwo bari mu biganiro bigamije kwisuzuma no kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, barebera hamwe inzitizi zikigaragara ndetse baganira no ku ngamba zikwiye gufatwa hagamijwe gukemura ibyo bibazo bikiriho.
Ibyo biganiro birakorwa hirya no hino mu Gihugu muri uku kwezi k’Ukwakira kwarahariwe ubumwe n’ubudaheranwa , bikagendera ku nsanganyamatsiko igira iti : “Indangagaciro na Kirazira : Isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.
Muri ibyo biganiro barebeye hamwe uko Abanyarwanda basubirana indangagaciro zatakaye, basanga kandi nta yandi mahitamo Abanyarwanda bafite yo kutazikurikiza, kuko ari ingenzi mu mibanire no mu mibereho y’abantu ya buri munsi.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard, umushakashatsi mu byerekeranye n’amateka n’umuco nyarwanda, yasobanuye ko indangagaciro z’Abanyarwanda ari nyinshi, ariko zikubiye mu byiciro bine ari byo ubumwe, gukunda Igihugu, ubupfura no gukunda umurimo.
Avuga ko kera hari uburyo indangagaciro zatozwaga Abanyarwanda, hamwe mu ho bazitorezwaga hakaba hari mu miryango, ariko ubu imiryango ngo ntigitoza izo ndangagaciro uko bikwiye kubera ibibazo bihari bishingiye ku muco no ku bindi bibazo by’imibereho n’imibanire.
Ahandi hatorezwaga indangagaciro ni mu ngabo, indangagaciro zatorezwaga no mu mihango ya Kinyarwanda ikomeye nk’umuganura kuko ikintu cya mbere usobanuye ari ubumwe bw’Abanyarwanda.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard asobanura uburyo Abanyarwanda basubirana indangagaciro bahoranye, yagize ati “Ni ukugerageza gusubira ku isoko tukigira ku Banyarwanda bo hambere bari baragize umuco izo ndangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa, gukomera ku mahitamo yacu twari dufite kuva na kera, ari yo ubumwe, kubazwa inshingano, no gutekereza cyane no gukunda umurimo, kuko ibibazo bimwe na bimwe byaba ibiri mu miryango no mu rubyiruko, iyo bagize amahirwe bakabona umurimo, ibibazo birarangira. Umurimo ni ikintu gikomeye kuva na kera, dore ko n’Abanyarwanda bavugaga ngo udakora ntakarye. Gusubira kuri izo ndangagaciro za kera ni ngombwa nta yandi mahitamo dufite.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ashima ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura ibi biganiro, akavuga ko na bo muri Kicukiro hari intego bihaye mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ni gahunda idufasha iyo tubashije guhura nk’abantu babaye abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abayobozi bakiri mu nzego. Iyo duhuriye hamwe tukungurana ibitekerezo, bidufasha gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa.”
“Inama batugiriye ni uko dutekereza uko twarushaho kubanisha neza imiryango, urubyiruko rugahabwa amakuru nyayo kugira ngo rutayobywa n’ibyo rubona cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kandi buri wese akumva ko agomba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.”
“Icyo dusaba abaturage ba Kicukiro ni ugusigasira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, dushyira hamwe, buri wese akumva ko yishimiye kuba mu gihugu, ariko akumva ko agomba no kugira uruhare mu kugarura indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo gukunda Igihugu, kwirinda kwirebaho cyane ahubwo tukareba ku nyungu rusange. Abayobozi dufatanya kuva ku Karere kugera ku rwego rw’Umudugudu, na bo turabasaba gutekereza ku nyungu rusange, kuruta kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye.”
Mu bindi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro avuga ko biyemeje kongeramo imbaraga bikazabafasha kurushaho gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, harimo gutegura ibiganiro byo mu Midugudu bihuza abaturage bikazajya bivugirwamo indangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda, ndetse bakiha intego y’indangagaciro biyemeje ko zigiye kubaranga.
Ngo bazongera n’ingufu mu gukemura ibibazo biri mu butaka, kongera umwete mu kwitabira ibikorwa bibahuza nk’imiganda, kwirinda imyubakire y’akajagari no kwirinda kubaka hadakurikijwe amategeko, kwirinda guhishirana, kwirinda kurebera, kwirinda kurya ruswa, no gukemura ibibazo by’abaturage nta marangamutima, ahubwo hagendewe ku kuri.
Ohereza igitekerezo
|