Kicukiro: Barategura uko bakura abaturage mu bukene bita ku guhugura urubyiruko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko bihaye gahunda irambye yo gufasha umuturage kwikura mu bukene, hashyirwa imbaraga mu guhugura urubyiruko, mu rwego rwo kubashishikariza kugira ubumenyi no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, HUSS Monique
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, HUSS Monique

Ni nyuma y’uko mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, muri aka Karere hatashywe Ikigo gihugura abakobwa n’abagore bakiri bato (Girls and Young Women Coaching Center - GYWCC) cyatangijwe n’Umuryango Young Women Christian Association Rwanda, usanzwe ufasha abakobwa n’abagore bakiri bato, binyuze mu Mushinga USAID/Igire Wiyubake.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, HUSS Monique, yavuze ko nk’akarere bizeye ko iki kigo kizazamura ubumenyi bw’abakobwa, na cyane ko Akarere ka Kicukiro kiyemeje gufasha abagatuye kuva mu bukene hashyirwa imbaraga mu guhugura urubyiruko.

Ikigo kizafasha abakobwa kubongerera ubumenyi
Ikigo kizafasha abakobwa kubongerera ubumenyi

Agira ati “Muri gahunda dufite y’uburyo burambye yo gufasha umuturage kwikura mu bukene, harimo ko tugomba guhugura urubyiruko rwacu, tukarushishikariza gukora, kongera ubumenyi no guhangana ku isoko ry’umurimo. Igikorwa remezo nk’iki, ubumenyi buzatangirwamo na YWCA, biraduha icyizere ko rya terambere turi gukomeza kuribonera amaboko”.

Uyu muyobozi yashimye ubufatanye aka karere gasanzwe gafitanye n’umushinga USAID/Igire-Wiyubake usanzwe ushyirwa mu bikorwa na YWCA mu mirenge yose igize aka karere, asaba ko bwarushaho kwaguka hagamijwe iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Ati “Ni ngombwa ko tujyanamo kugira ngo turusheho kwesa imihigo, bityo tubashe kubona iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa rigerwaho”.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko iki kigo kizagira uruhare mu gutinyura abana b’abakobwa, ubusanzwe babaga banafite ubumenyi ariko ntibatinyuke kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Pauline Nakure, ati “Iki kigo ni uburyo bwo kongerera ubushobozi abakobwa, kuko hanze hari ikibazo cy’abakobwa barangiza kaminuza, ariko ugasanga ntibashoboye guhatanira imyanya y’akazi, yajya mu bizamini byo kuvuga (interview) ugasanga arasubiza ‘yes’ gusa. Aya ni amahirwe rero kuko bazahigira n’uburyo bakwitwara mu bizamini by’akazi”.

Goretti Uwamariya we, ati “Iki kigo kizafasha abakobwa kuvumbura ikibarimo, kuko hari ubwo usanga umuntu afite intego ariko atazi ngo yayigeraho ate. Aha rero hazabafasha kumenya aho bahera, ndetse banatinyuke kwihatira kugera ku ntego zabo”.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango YWCA Rwanda, Kaligirwa Ernestine, avuga ko gutangiza iki kigo bigamije gukarishya ubumenyi bw’abakobwa n’abagore bakiri bato, hagamijwe kubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kububakira ubushobozi n’ubumenyi ngiro bikenewe ngo babashe kugira inzozi zabo impamo.

Kugeza ubu, ikigo ‘GYWCC’ cyatangiye guhugura abakobwa n’abagore bato bagera kuri 30, bakaba bahabwa inyigisho zirimo kunoza umurimo, kwihangira imirimo, amasomo ku mbamutima n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kuvuga neza mu ruhame.

Umuryango YWCA Rwanda, ushyira mu bikorwa porogaramu zirimo izigamije kurengera no kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa, kubongerera ubushobozi no kuzamura ireme ry’uburezi no kubafasha kwiteza imbere mu bukungu mu turere 20 tw’u Rwanda.

Mu karere ka Kicukiro, YWCA Rwanda ishyira mu bikorwa umushinga USAID/Igire Wiyubake, uterwa inkunga n’Ikigega cya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kurwanya virusi itera SIDA (PEPFAR), inyuze mu kigega nterankunga cy’Abanyamerika USAID.

Mu myaka ibiri umushinga IGIRE-WIYUBAKE umaze ushyirwa mu mu karere ka Kicukiro, wafashije abakobwa n’abagore bakiri bato mu kubaha inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi bw’ibanze mu buzima, gufashwa gufata imiti neza ku bagize ibyago byo kwandura virus itera sida, kwihangira imirimo hamwe no kwigirira icyizere.

Ku rundi ruhande kandi abagera ku 9,588 bigaga bibagoye, bafashijwe kuguma mu ishuri bahabwa ibikoresho banarihirwa amafaranga y’ishuri, mu gihe abagera ku 1,720 bacikirije amashuri ndetse n’ababyaye imburagihe barihiwe imyuga banahabwa ibikoresho (start-up kits) bijyanye n’imyuga bize.

Ni mu gihe kandi abakobwa n’abagore bato bigishijwe ibyiza byo kwizigamira bihuriza mu matsinda yo kuzigama no kugirizanya agera kuri 463, agizwe n’abanyamuryango 9,482 bakaba barashoboye kwizigamira amafaranga y’u Rwanda akabakaba milioni 96.

Umushinga USAID/Igire-Wiyubake kandi wigishije ababyeyi basaga 4000 inyigisho zo kuba ababyeyi beza, zirimo kuganira n’abana, kubatega amatwi no kubaha uburere bukwiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka