Kicukiro: Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu kuvana abaturage mu bukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange. Ibi byagaragarijwe mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022-2023.

Abayobozi basuye ibikorwa bitandukanye by'abafatanyabikorwa
Abayobozi basuye ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro rigizwe n’imiryango itandukanye harimo Akarere ubwako, ibigo bya Leta bikorera mu Karere, ibigo by’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango nyarwanda itari iya Leta, n’abaturage.

Iryo huriro rigizwe n’abafatanyabikorwa 288 bakorera mu nkingi eshatu zitandukanye ari zo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo, avuga ko umunsi w’imurikabikorwa ari umunsi wo kureba ibyagezweho mu mwaka wose, kwishimira ibyagenze neza no gufata ingamba zo kongera ingufu aho bagize intege nke.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Yagize ati “Turashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye, ari na byo byatumye tugera ku musaruro mwagiye mubona nko mu kurwanya imirire mibi, Akarere kacu kari ku isonga. Kuba twaravuye kuri 17% tukamanuka tukagera ku 10%, twageze ku ntego y’Igihugu cyiyemeje kugeraho muri 2024, ariko urugendo rurakomeje turifuza no kugera kuri zeru kandi byagaragaye ko bishoboka, birasaba imbaraga za buri wese.”

Yongeyeho ati “Mu myaka itatu ishize nko muri Mituweli wasangaga turi ku mwanya wa 27, 28, 29 ariko ubu turi ku mwanya wa kabiri. Izo mbaraga rero dukwiye gukomeza kuzikoresha. Muri EjoHeza, Akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa kabiri.”

Yijeje abafatanyabikorwa ko nk’Akarere bazakomeza kugira imikoranire myiza, kandi ko aho bazabakenera bazaboneka kugira ngo bakomeze guharanira ko umuturage aba ku isonga.

Uwavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa na we yagaragaje ko biteguye gukomeza gukorana n’Akarere, bakagera ku bindi byinshi byiza mu bihe biri imbere. Yagaragaje ko amafaranga arenga miliyari ebyiri yavuye mu bafatanyabikorwa akoreshwa mu guteza imbere abaturage, ariko hakaba n’ibindi byinshi byakozwe bitabarwa mu mafaranga.

Mu bindi bishimira harimo kuba abaturage barafashijwe kwibumbira mu matsinda arenga 1000 abafasha kuva mu mirire mibi, abana barenga ibihumbi icumi bafashwa kubona amafaranga y’ishuri, abakobwa barenga ibihumbi bibiri bafashwa kubona ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

Abafatanyabikorwa bavuga ko ibyagezweho ari byinshi kandi bakaba barabigezeho kubera imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’Akarere. Biyemeje kongera imbaraga mu byo bakora, bibanda cyane cyane mu gukorera hamwe.

Merard Mpabwanamaguru
Merard Mpabwanamaguru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, na we yashimye ibikorwa by’abafatanyabikorwa, asaba ko bakongera ingufu n’udushya mu byo bakora kugira ngo birusheho kunogera abo babikorera.

Yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu isuku n’imitangire ya serivisi, no kwakira neza ababagana. Yashimye uko imurikabikorwa ryateguwe, kuko ari uburyo bwo kugaragaza ibyo bakora n’uko bakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, na we abasaba ko abakora ibintu bisa bakwihuriza hamwe kugira ngo bahuze ingufu.

Bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere abaturage
Bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka