Kicukiro: Barashima umusanzu w’abarangije ayisumbuye mu iterambere ry’Igihugu
Urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Kicukiro rurashimwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Ubw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bari bamazemo iminsi bakorera muri ako Karere bigamije guteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange.
Batangiye urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya cumi tariki 14 Ugushyingo 2022, barusoza tariki 24 Gashyantare 2023.
Muri rusange abitabiriye ni 1,381 barimo ab’igitsina gore 645 n’ab’igitsina gabo 736. Bashoje bafite ubwitabire bungana na 87% kuko abagombaga kwitabira bose bagombaga kuba ari 1,587 hakaba harimo abo byabaye ngombwa ko bajya gukomeza amasomo ya kaminuza n’amashuri makuru ibikorwa by’urugerero batabirangije.
Ibikorwa byaberaga ku rwego rw’Akagari kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, no ku rwego rw’Umurenge ku wa Gatanu. Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko byinshi mu byo bari biyemeje babigezeho ndetse barenza intego bari bihaye.
Bimwe mu byakozwe birimo ibikorwa by’amaboko n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, kubakira inzu abatishoboye no kubasanira izangiritse, kububakira ubwiherero n’uturima tw’igikoni mu rwego rwo kubafasha kugira imirire myiza, gutunganya imihanda, gusukura imiyoboro y’amazi, gutunganya amateme, gutunganya ubusitani, gutera ibiti by’imbuto ziribwa, gutera ibiti by’imitako, gukangurira abaturage isuku no kurwanya imirire mibi itera igwingira ry’abana.
Bakoze ubukangurambaga kuri gahunda ya Ejo Heza no gutanga ubwisungane mu kwivuza, bavugurura n’intonde z’abagomba gukorwaho ubukangurambaga muri izo gahunda.
Bakusanyije imibare fatizo muri serivisi zitandukanye, nk’aho bafashije mu kubarura amazu akodeshwa, batanga n’umusanzu mu ikoranabuhanga, aho basize bakoze ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugaragaza ibyakozwe n’Intore ziri ku rugerero ndetse n’Intore zigomba kurujyamo zikiyandikisha kuri iryo koranabuhanga. Bagiraga n’umwanya wo gukora akarasisi ndetse n’ibiganiro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, asanga urubyiruko ubu rurimo gukurira mu maboko meza abatoza gahunda zo gukunda Igihugu, kwiteza imbere, gusigasira ibyiza byagezweho, agasaba urwo rubyiruko gukomeza muri uwo murongo.
Ati “Mujye mu ngamba ariko mukomerezeho kugira ngo bitaba amasigaracyicaro, bitaba gutozwa tukabisiga aho twatorejwe. Mukomereze aho mwiyubakire ibikorwa byiza by’ingirakamaro ku muryango nyarwanda, mwiyubakire ejo heza.”
Mukayiranga Laurence, umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe gushishikariza abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa, ashima ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kicukiro uburyo bafatanyije n’urubyiruko mu bikorwa byagezweho, ari na byo byatumye Akarere kaza muri dutanu tw’indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu, abasaba ko n’ubwo bageze ku musozo batagomba kuva mu birindiro kuko urugendo rwo guteza imbere Igihugu rukomeje.
Ati “iyi ni intangiriro yo kurema umuco mwiza w’ubwitange ndetse no gukorera igihugu tugikunze. Ibikorwa nk’ibi bikwiye kuba umuco, ntibitegereze igihe cyagenwe cy’Urugerero.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, ashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wagaruye Itorero kuko ritanga umusaruro. Ati “Twebwe nk’Akarere turibonamo akamaro kanini kuko urubyiruko rurahura, rugahabwa ubumenyi, rugatozwa indangagaciro, rukigishwa ibyiza by’umuco wacu, rukanahabwa icyo rugomba gukora nk’imbaraga z’Igihugu.”
Yakomeje ati “Uru rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 mu Karere ka Kicukiro by’umwihariko rudusigiye urwibutso rwiza, ruduhesheje intsinzi kuko Akarere ka Kicukiro ari ko kabaye indashyikirwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kandi twarabiharaniye dufatanyije.”
Yasabye abashoje urugerero kutumva ko ibikorwa by’iterambere birangiye, ahubwo abibutsa ko bikomeje, kandi ko indangagaciro batahanye y’ubwitange no kuba ibisubizo aho baherereye, ko bayikomeza, kandi bakaba icyitegererezo aho batuye.
MINUBUMWE yageneye inka y’ubumanzi buri Karere muri dutanu twabaye indashyikirwa ari two Kicukiro muri Kigali, Gakenke mu Majyaruguru, Gatsibo mu Burasirazuba, Kamonyi mu Majyepfo, na Karongi mu Burengerazuba, iyo nka y’ubumanzi ikaba itangwa buri mwaka.
Muri Kicukiro, barateganya ko iyo nka izorozwa umuturage wo mu Murenge wa Nyarugunga nk’Umurenge wahize iyindi mu bikorwa byakozwe n’Intore zari ziri ku rugerero.
Amafoto: Akarere ka Kicukiro
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibintu byindashyikirwa bikorwa nabamwe murubyiruko ntibivugwa kandi birenze ibyo abantu bazi urugero umusore wo mu Karere ka Rusizi mumurenge wa Gihundwe akagali ka Shagasha umudugudu wa Kirambo wakoze igikorwa ntarumva hali ubuyobozi bumushimira yakuye amazi kwisoko nka m1000 agakwizwa mungo zabaturage babishaka abantu nkaba bajye bavugwa babishimirwe banahabwe ibihembo byabafashije abaturage kugira imibereho myiza ku rwego rwohejuru