Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka abandi batanu barakomereka
Hafi saa moya z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Kicukiro Centre uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze imodoka na moto abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse n’ibinyabiziga birangirika.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba umushoferi wari utwaye ikamyo yabuze feri maze agonga ibindi binyabiziga byari imbere ye.
Ati “Abantu babiri bahasize ubuzima, abandi tumaze kumenya bakomeretse ni batanu, batatu, muri bo bakaba bakomeretse bikomeye ndetse hangiritse imodoka eshatu na moto ebyiri”.
SP Kayigi avuga ko abakomeretse bashobora kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kugira ngo bagezwe kwa muganga.
SP Kayigi avuga ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ubuzima babanje ibikorwa by’ubutabazi kurira ngo abakomeretse nitabweho uko bikwiye n’abaganga.
Kanda HANO urebe andi makuru kuri iyi mpanuka
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.
Kwitakumyandikire Eg:igihekane hsy kibahe cga shy nibindi.