Kicukiro: Akagali ka Kamashashi kizihije isabukuru ya FPR
Akagali ka Kamashashi gaherereye mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, kifatanyije n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, umaze ushinzwe, mu birori byahuje abanyamuryango n’incuti zawo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri aka kagali bishimira ibyo uyu muryango wabagejejeho n’ibyo wagejeje ku Rwanda muri rusange, nk’uko byatangajwe na Jean Muhikira, uhagarariye FPR-Inkotanyi mu mudugudu wa Akindege, kamwe mu yigize aka kagali.
Yatangaje ko icya mbere bishimira ari uburyo Leta yahagurukiye kwigisha abaturage, ishyiraho uburyo bwo kugira ngo Abanyarwanda bose bige (Education for all). Uburyo yashyizeho bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene n’isuku igaragara henshi mu gihugu.

Ikindi ni ubugenderanire n’imibanire myiza mu Banyarwanda yashyizwemo ingufu, nk’uko Muhikira yakomeje abisobanura.
Ati: “Umuryango wa FPR-Inkotanyi twasanze ari umuryango kuko ntago urobanura kuko n’uyu munsi twizihiza twatumiye ndetse n’andi mashyaka nka PSD, PL n’andi menshi”.
Uyu muhango wabaye tariki 16/11/2012 wari witabiriwe n’abantu benshi, ubaye mu gihe habura ibyumweru bicye kugira ngo wizihizwe ku rwego rw’igihugu.

Muhikira agasobanura ko muri aka kagali kari mu tugali turindwi tugize umurenge wa Nyarugunga bamaze kugera ku banyamuryango bagera ku bihumbi 12.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|