Kicukiro: Abiganjemo urubyiruko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kuri Stade ya Kicukiro (IPRC Kigali) hakusanyirijwe abantu babarirwa muri 250 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya #COVID19 muri ako Karere.

Mu bafashwe harimo abatubahirije isaha yo kugera mu rugo ya saa moya, abandi biganjemo urubyiruko bafatwa bari mu birori.

Ni ibikorwa ubuyobozi budahwema kubwira abantu ko bitemewe kuko bibashyira mu kaga ko kwandura COVID-19 no kuyanduza abandi.

Nyuma yo gufatwa batubahirije amabwiriza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yabahaye ubutumwa bwo kwirinda Covid-19, abasaba guhuza imbaraga n’abandi mu guhangana n’iki cyorezo, aho kwigira ba ntibindeba.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uyu muyobozi yavuze ko abo bafashe barimo n’abo basanze mu nzu zicumbikira abagenzi bateguye ibirori, banywa n’inzoga.

Nyuma yo gusobanurirwa no kwigishwa baciwe amande bararekurwa, ndetse bagenda biyemeje ko batazongera kurenga kuri ayo mabwiriza, kandi ko bazajya bamenyesha ubuyobozi mu gihe babonye abandi barenga kuri ayo mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka