Kicukiro: Abaturage bose bashobora guhahira mu ‘Irondo Shop’ ku giciro gito

Imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali yashyizeho amaguriro yiswe Irondo Shop agamije gufasha abakora irondo ry’umwuga guhaha ku giciro gito, kandi n’udafite amafaranga bakabimuha nk’inguzanyo akazaba yishyura, abaturage basanzwe na bo bakaba bemerewe kuyahahiramo.

Ubwo iryo guriro ryatahwaga ku mugaragaro
Ubwo iryo guriro ryatahwaga ku mugaragaro

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro aho batangije Irondo Shop ku Cyumweru tariki 2 Gicurasi 2021, abanyerondo 174 bari bamaze amezi arindwi bizigamira amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi, akaba ari yo yavuyemo igishoro cyo gushinga iduka ricururizwamo ibiribwa n’ibindi bintu by’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Alexis Segatashya, avuga ko amafaranga y’ubwizigame bw’abanyerondo bayajyana ku nganda akaba ari ho bagura ibintu ku giciro cy’ikiranguzo, byagezwa mu Irondo Shop bikagurishwa ku nyungu nto ugereranyije n’iyo abacuruzi muri rusange baca.

Segatashya yagize ati "Muri iri hahiro ibiciro byagabanyijweho 20% ugereranyije n’ahandi, kandi n’umuturage wese yemerewe kurihahiramo kuri make kugira ngo ‘Irondo Shop’ rigire abakiriya benshi".

Umunyerondo witwa Habimana Donatien ukorera mu Kagari ka Rusheshe avuga ko batazongera kubura ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze mu rugo mu gihe umushahara uzaba utaraza.

Musabende Jacqueline ukorera irondo mu mudugudu wa Nyange, ashima ko mu gihe ikiro cy’umuceri kigurwa amafaranga 1,000 Frw ahasanzwe, mu Irondo Shop ari amafaranga 800Frw, ikiro cy’ifu y’ibigori kigurwa amafaranga 600Frw ahandi, bo bagihabwa batanze amafaranga 500Frw.

Musabende yagize ati "Irondo Shop rizanoza umwuga wacu kuko hari igihe umuntu yica akazi akakageraho atinze bitewe n’uko yabaga yagiye gushakisha icyo kurya (kwikopesha mu bacuruzi), ariko noneho tuzajya dufata ibyo kurya hafi kandi ku giciro gito, bitume dutangirira akazi ku gihe".

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, avuga ko Irondo Shop rimaze kugera mu mirenge itandukanye igize ako karere.

Rukebanuka avuga ko uretse gufasha abanyerondo kubona ibibatunga mu gihe bagitegereje umushahara, Irondo Shop rizatuma n’abaturage muri rusange babona aho bahahira badahenzwe.

Iri guriro n'abandi baturage bemerewe kurihahiramo
Iri guriro n’abandi baturage bemerewe kurihahiramo

Rukebanuka akomeza avuga ko n’abaturage bishyize hamwe bashobora kwigana Irondo Shop bagashyiraho uburyo bwo guhaha ku mafaranga make ugereranyije n’ibiciro bisanzwe ku masoko.

Yagize ati "Ibi byorohereza umuntu kuko ashobora gushirirwa akagera igihe runaka adafite amafaranga ariko akagenda bakamuguriza, ibi hari amakoperative abikora".

Abakora irondo ry’umwuga bakomeza bashima ko bamaze kuzigamirwa muri gahunda ya "Ejo Heza", bikazabafasha gusaza bahabwa amafaranga y’izabukuru.

Umusanzu w’umutekano ungana n’amafaranga byibura 1,000frw kuri buri muturage mu Rwanda, ni wo uvamo umushahara w’abakora irondo ry’umwuga muri buri mudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda inkuru zawe ukora inkuru zigaragaza iterambere ryigihungu utandukanye nabeshi bagaragaza ibitagenda bikaragira ntanigisubizo kivuyemo. Ramba ramba Rwanda

Moise yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka