Kicukiro - Abaturage biyubakiye imihanda ya kaburimbo

Binyuze mu kwishakamo ubushobozi ubwabo, abaturage bo mu mirenre ya Kanombe na Nyarugunga yo mu karere ka Kicukiro biyubakiye imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero bitatu na metero 850 (3.850 km).

KK 278 st Ni umwe mu mihanda yinjira mungo z'abaturage washyizwemo kaburimbo n'abaturage
KK 278 st Ni umwe mu mihanda yinjira mungo z’abaturage washyizwemo kaburimbo n’abaturage

Mu murenge wa Kanombe, akagari ka Rubilizi aho Kigali Today yasuye imihanda ya kaburimbo yakozwe n’abaturage ku giti cyabo, hakozwe ikirometero kimwe na metero 700 (1.7 km).
Iyi mihanda ni iyinjira mungo z’abaturage ishamikiye ku muhanda munini Kabeza – Rubilizi.

Mu mudugudu wa Beninka, umuyobozi wawo Bagabe Nshaija steven, avuga ko igitekerezo cyo kwikorera imihanda myiza cyaturutse ku kuba imihanda yinjiraga mungo z’abaturage yari mibi cyane kuko yari igitaka, igatuma abahatuye batunze ibinyabiziga babisiga ku muhanda.

Bagabe avuga ko haje kubaho inama y’inteko rusange y’umudugudu, bashishikariza abaturage kwishakamo ubushobozi bakiyubakira imihanda myiza.

Yongeraho ko bitagoranye ko abaturage batanga imisanzu yabo muri icyo gikorwa, kuko bari bamaze gusobanukirwa inyungu kibafitiye.

Ati”Burya umuturage kugirango abashe gukora ikintu, urabanza ukamwereka inyungu agifitemo. Iyo amaze kubona ko harimo inyungu, arakora rwose nta kibazo”.

Bagabe Nshaija Steven umuyobozi w'umudugu wa Beninka
Bagabe Nshaija Steven umuyobozi w’umudugu wa Beninka

Nyuma yo kwemeranya kuri icyo gikorwa, ubuyobozi bw’umudugudu bwashatse rwiyemezamirimo, abereka imirimo izakorwa ndetse n’amafaranga akenewe, hanyuma abaturage batangira kuyatanga.

Umubare fatizo w’amafaranga wari ibihumbi 500 y’u Rwanda kuri buri rugo, ariko nanone ngo harebwe ingo zifashije kuko hari abatari kubasha kuyabona.

Bagabe ariko avuga ko hari n’ingo zagiye zitanga amafaranga arenga ayagenwe, ndetse hakaba n’abemera gutanga ku butaka bwabo nta kiguzi, kugirango iyo mihanda ibone aho inyura.

Uyu muyobozi yongeraho ko kugirango ibyo byose bishoboke, inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu zirinze kwivanga mu kwakira no kubika amafaranga, ahubwo hagatorwa komite igizwe n’abaturage, ari nabo bakurikirana umunsi ku munsi ikorwa ry’iyo mihanda.

Ati” Icya mbere twatoye komite ishinzwe ibikorwa, ituruka mu baturage ubwabo.Dufungura konti kuri banki,kandi abajya kuri banki (signataires) baturuka mu baturage ubwabo, ubwabo bitorera na komite ngenzuzi, hanyuma twe dusigara dushinzwe ubukangurambaga no gucunga umutekano w’iby’abaturage”.

Iyi mihanda yose yashyizwemo kaburimbo n'abaturage
Iyi mihanda yose yashyizwemo kaburimbo n’abaturage

Muri uyu mudugudu wa Beninka hakozwe itatu ariyo KK 266 ST, KK 270 ST na KK 278 ST, yose hamwe ireshya na metero 1700.
Iyo mihanda nanubu iracyakorwa, ndetse n’abaturage baracyatanga amafaranga. Imirimo imaze gukorwa yose hamwe yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 61 n’ibihumbi 630.

Karangwa Charles ni umuturage w’umudugudu wa Beninka watanze amafaranga arenga ayari yagenwe, ndetse yemera no gutanga ku butaka bwe ngo iyi mihanda ikorwe kandi yagutse.

Avuga ko nk’abaturage biyumvisemo umutima wo gukunda igihugu, ariko kandi bakanimakaza ihame ryo kwishakamo ibisubizo nk’uko ubuyobozi buhora bubibakangurira.

Agira ati”Bituruka ku bushake no gukunda igihugu. Leta n’ubundi ni twebwe, iyo rero ugize uruhare mu bushobozi bukeya uggatera intambwe, ni uko n’umwana agenda akura. Icyo twiyemeje twakigezeho kandi kiragaragara”.

Uretse uyu mudugudu wo mu murenge wa Kanombe kandi, mu murenge wa Nyarugunga nawo wo mu karere ka Kicukiro naho abaturage biyubakiye imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero bibiri na metero 150 (2.150 km).

Abaturage bo mu mudugudu wa Beninka muri kanombe bamaze kwikorera imihanda banasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha gushyira amatara kuri iyo mihanda, mu rwego rwo kubunganira ku bikorwa bakoze.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana avuga ko ibi byose abaturage babikoze kubera ko ubuyobozi bwabo bubasha guhuza nabo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko bamaze kubona ko hari imidugudu myinshi yo muri aka karere yifuza nayo gukora ibikorwa by’iterambere bivuye mu bushobozi bw’abaturage, bakaba bateganya kubinoza binyuze muri gahunda bise “akabando program”.

Ati ”Ni gahunda y’uburyo ibyo abaturage bakora byahabwa umurongo, bigakorwa binyuze mu nzira izwi, tugatekereza uburyo hajyaho komite ishinzwe kureberera umudugudu, ikagira abayobozi, ayo mafaranga akagira uburyo abikwa, uko abikuzwa, n’uburyo ibikorwa ajyamo byemezwa ku rwego rw’umudugudu,kandi iyo nyandiko ikajya mu karere ikajya ikoreshwa mu midugudu yose”.

N’ubwo aba baturage ba Kicukiro babashije guhuza imbaraga bagakora ibikorwa ubusanzwe bifatwa nk’ibihenze cyane, hari henshi hagiye humvikana abaturage bagerageje kwegeranya ubushobozi ngo nabo bakore ibikorwa nk’ibi, ariko bikarangirira mu marira y’abaturage bavuga ko amafaranga yabo yariwe n’abari abayobozi, cyangwa se abaturage bari bazanye icyo gitekerezo.

KK 278 st Ni umwe mu mihanda yinjira mungo z'abaturage washyizwemo kaburimbo n'abaturage
KK 278 st Ni umwe mu mihanda yinjira mungo z’abaturage washyizwemo kaburimbo n’abaturage

Photo: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nahandi iyi gahunda itaragera,nibyiza kubigiramo uruhare bigakorwa.

Iyumva koffi yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Iri terambere niryo twifuza,irigizwemo uruhare naba nyirubwite.

Iyumva koffi yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka