Kicukiro: Abaturage bikoreye imihanda ya kaburimbo y’ibirometero birenga bitanu

Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro, bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 5.3.

Bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ya Km 5.3
Bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ya Km 5.3

Iyo mihanda yatashywe ku mugaragaro ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, abaturage bashimirwa ubufatanye bubaranga mu kwishakamo ibisubizo badategereje ko Leta ari yo ibakorera byose.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Mpinga ya Nyanza, Akagari ka Rukatsa, Aimable Ruzima, avuga ko igitekerezo cyaturutse mu baturage ubwabo, kuko muri ako gace hari imihanda y’igitaka yatumaga hagaragara nabi kandi hamaze gutera imbere.

Agira ati “Hano hari iterambere ry’imiturire, ariko hakaba ikibazo cy’imihanda itari ikoze neza, rimwe na rimwe imodoka z’abaturage zananirwaga kwinjira mu bipangu kubera icyondo, zikanyerera”.

Nyuma yo kwicara bagatekereza icyo bakora kuri icyo kibazo, Ruzima avuga ko abaturage batanze imisanzu yabo y’amafaranga, ariko ko ayo gukorera iyo mihanda icyarimwe atahise aboneka yose.
Ati “Burya ibintu byose ni ubufatanye, kandi Leta ni abaturage. Iyo abayobozi bafatanyije n’abaturage, bagera kuri byinshi, kuko Leta iba ifite ibikorwa byinshi iba igomba gukora”.

Abo baturage bavuga ko ibyo bagezeho ari ibyo kwishimira, kandi bagasaba n’abandi b’ahandi kuza kubyigiraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Chantal Uwamwiza, avuga ko ubukangurambaga bugitangira hari bamwe mu baturage batabyumvaga neza, ariko ko hari ababyumvise vuba bafasha n’abatarabyumvaga na bo bibona muri icyo gikorwa.

Ati “Icya mbere ni ukubereka agaciro k’ibikorwa baba bagiye kwikorera. N’iyo haba harimo abatabyumva neza, iyo hari abatanze amafaranga mu minsi mike bakabona ibikorwa akoze, n’abandi bahita babona agaciro kabyo”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kagarama muri rusange, anashimira by’umwihariko ababashije kwikorera igikorwa nk’icyo cy’indashyikirwa.

Asaba abaturage ba Kicukiro gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’ubuyobozi, mu rwego rwo kurushaho kugera ku iteramebere bifuza badategereje Leta.

Ubwo batahaga iyo mihanda
Ubwo batahaga iyo mihanda

Mu murenge wa Kagarama muri rusange bateganyije kwikorera imihanda ya kaburimo kuri kilometero 14.5, ariko ubu hamaze gukorwa kilometero 5.3. Yose izuzura itwaye miliyoni 924 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutaha iyo mihanda kandi hanatangijwe gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge, bahemba umuryango w’abarokotse Jenoside wabyaye ariko abawugize bombi bakaba nta babyeyi bagira bo kubahemba, bawutegesha urugori, ariko baranawuremera.

Hanaremewe undi muturage usanzwe akora akazi ko gutunganya imisatsi, wahawe amafaranga ibihumbi 300 ngo yo kumufasha kuzamura ibikorwa bye, kandi byose byagizwemo uruhare n’abaturage bo muri uwo Murenge wa Kagarama.

Hamuritswe n’ibindi bikorwa byakozwe mu mihigo y’umwaka wa 2020-2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ukunda gutanga ibitekerezo aliko jya u banza utekereze neza usora angahe !ntabwo uzubaka.ahantu ngo wumve ko Leta ifite inshingano zo kugeza kaburembo hose umuntu atuye,niba harabatishimye ibyo birabareba umuhanda wo warakozwe,à banezerewe nibo benshi kandi nabo barebe kure uwomuhamda wahaye à gaciro kikubye imitungo yabo

lg yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ariko rero ntabwo umuturage yasora ngo narangiza ajye no gukora ibikorwa remezo nkimihanda amazi nibindi...ntibisobanutse neza buriya murebye mumitima yabo hari abayatanze kugahato! Niko nibwira nigitekerezo cyange.

Luc yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka