Kicukiro: abaturage b’umudugudu wa Kinunga babangamiwe n’umuhanda
Abatuye umurenge wa Niboye akarere ka Kicukiro babangamiwe cyane n’imwe mu mihanda yerekeza mu midugudu igize uyu murenge.
Ikibazo kigaragara cyane mu mudugudu wa Kinunga aho bakunze kwita kwa Gapfizi ahari umuhanda ukoreshwa cyane n’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru baturutse Kicukiro berekeza Kabeza na Remera. Iyo ubwiye umumotari ko werekeza izi nzira yongeraho 100 ku giciro gisanzwe kubera umuhanda mubi.
Abaturiye uyu muhanda bavuga ko mu gihe cy’izuba harangwa ibicurane bihoraho kubera umukungugu uzamurwa n’ibinyabiziga nk’uko twabitangarijwe na Uwamariya Josee ufite super market kuri uyu muhanda. Uwamariya yagize ati “hari ubwo usanga ibintu byose muri super market byabaye ivumbi ugasanga abantu baza guhaha barinuba”.

Bamwe mu baturage bubatse muri uyu mudugudu bagaragaje impungenge batewe na ruhurura zidakoze kandi amazi aturukamo yerekeza ku mazu yabo. Barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri iyi mihanda mbere y’uko imvura igeza igihe cyo kungwa.
Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu turere dukunze kwesa imihigo harimo n’iterambere ryihuse ariko imwe mu mihanda nk’iyi ishobora kwica isura nziza yako.
Turatsinze Bright
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|