Kicukiro: Abanyeshuri n’abakozi ba IPRC-Kigali basaniye inzu uwarokotse Jenoside

Abakozi ba IPRC-Kigali bo mu Muryango FPR-Inkotanyi, hamwe n’abanyeshuri biga muri icyo kigo, bashyikirije Mukandengo Pascasie warokotse Jenoside, inzu bamwubakiye isimbura iyari ishaje ngo yari igiye kumugwira.

Inzu nshya Mukandengo yubakiwe
Inzu nshya Mukandengo yubakiwe

Uwo mupfakazi w’imyaka 71 avuga ko inzu yari yarubakiwe mu myaka yashize, nk’uwarokotse Jenoside utishoboye, yari isigaye iva kandi yarahomotse, ndetse ngo igihe yabaga ayirimo yamuteraga irungu no kwigunga.

Mukandengo agira ati "Uko nabagaho nabonaga ko nta muntu ndi kumwe na we, Imana ibahe umugisha".

Ibi yabitangaje abonye bamusuye muri iyo nzu nshya yatujwemo, bamuzaniye n’imyambaro, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na IPRC-Kigali, Umuryango AVEGA-Agahozo uhuza Abapfakazi ba Jenoside ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga muri Kicukiro, batashye inzu yubakiwe Mukandengo.

Abayobozi bataha inzu ya Mukandengo
Abayobozi bataha inzu ya Mukandengo

Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valerie, avuga ko imibereho ya Mukandengo Pascasie yari imuhangayikishije, agize Imana abona RP/IPRC-Kigali bamubaza niba ntawe bafasha bakamwubakira.

Mukabayire yagize ati "Mukandengo inzu yendaga kumugwaho kandi nta cyizere cyo kuzabona ubushobozi bwo kuyisana, muri rusange IPRC zose aho zibarizwa muradufasha cyane".

Mukabayire avuga ko atari ubwa mbere RP/IPRC-Kigali ibakoreye ibikorwa by’urukundo kuko hari n’abo yahaye amazi mu Karere ka Gasabo.

Iyo inzu yubatswe n’abanyeshuri ba IPRC-Kigali bafashijwe n’abarimu babo, ku bufatanye n’abakozi b’ikigo b’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bakusanyije umusanzu urenga miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bamaze gutaha inzu
Bamaze gutaha inzu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Emmanuel Mugisha, ashimira abakozi n’abanyeshuri ba RP/IPRC-Kigali by’umwihariko ku kuba barashoboye kwishakamo amikoro.

Mugisha avuga ko muri ibi bihe by’iminsi 100 yo Kwibuka, abantu basabwa gukora byinshi bivuguruza amateka mabi y’u Rwanda.

Mugisha ati "Abanyarwanda ntabwo bari bazwi ku bintu byiza, iyo dukoze igikorwa nk’iki hari ibikomere tuba twomoye ku mutima, turabashimira, ntabwo tuzibagirwa ineza mwatugiriye".

Umwe mu banyeshuri birirwaga bubaka, Mukanoheri Emelyne ndetse na mwarimu wabo Rwagasana Marc, bavuga ko mu kwimenyereza umwuga kw’abanyeshuri bubakira Mukandengo bahakuye ubunaribonye ku murimo.

Mu nzu nshya bamushyiriyemo n'ibikoresho bishyahsya
Mu nzu nshya bamushyiriyemo n’ibikoresho bishyahsya

Mukanoheli wiga mu mwaka usoza amashuri yisumbuye y’imyuga yagize ati "Kugeza ubu niba ushaka uwo kubaka no guhagararira imirimo y’ubwubatsi, umbwire nditeguye".

Umuyobozi wa RP/IPRC-Kigali, Eng Diogène Mulindahabi, asaba urubyiruko gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, bakabera urugero abandi birirwa mu bikorwa bibi.

Ati "Nkatwe twigisha TVET (imyuga), ubu ni uburyo bwiza bufasha abanyeshuri bacu kwigira ku murimo, bakaba batanze ubufasha ndetse banahakuye ubumenyi bwisumbuyeho."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Naftal Ahishakiye, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri IPRC-Kigali kuri uyu wa Kane, yashimiye ibigo bya IPRC byose mu gihugu ko buri kigo cyagiye cyubakira uwarokotse Jenoside utuye mu gace giherereyemo.

Inzu Mukandengo yabagamo
Inzu Mukandengo yabagamo

Ahishakiye ashima ko za IPRCs zubakiye abarokotse Jenoside inzu zikomeye, kandi ko urugendo rwo kubatuza mu nzu nziza rugiye kugera ku musozo, kuko ngo abamaze kubona aho kuba barenga ibihumbi 30 mu Gihugu hose, mu gihe abasigaye batarabona icumbi bo batarenga igihumbi kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Indahigwa za IPRC-Kigali, muhorane imigisha, Imana y’i Rwanda ibagure.
Twabigiraho gufasha, buri wese uko ashobojwe.
Imigisha karijana.

BAGABO IRYIVUZE Venuste yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Indahigwa za IPRC Kigali, muragahorana ibyo mutanga, muragahoza amata ku ruhimbi. Nunze mu rya MUKANDENGO, Imana ibahe umugisha.

Chris yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka