Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Nunga biyemeje gukomeza kuba ‘Bandebereho’
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko bagomba gukomeza kwitabira ibikorwa byose bya Leta, kugira ngo bakomeze babe intangarugero ndetse n’inyangamugayo, ari byo bise kuba ‘Bandebereho’.
Ibi babigarutseho tariki ya 02 Nyakanga 2023, ubwo mu Kagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga, hateraniraga Inteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga, Jean Bosco Ndayiragije, avuga ko mu byo bishimira harimo kuba abana baragannye ishuri ku rwego rushimishije.
Ati “Iyo tubonye urubyiruko rwitabira ishuri, bitanga icyizere cy’u Rwanda rw’ejo hazaza. Ikindi ni uko muri iki gihe ubona Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza, ku buryo Akagari kacu kaza mu tugari turi imbere mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Icya gatatu ni uko buri munsi tubona abanyamuryango bashya binjira mu muryango. Ni bike mvuze muri byinshi twishimira mu Kagari ka Nunga.”
Mu bindi yagaragaje byagezweho, harimo kuba uhereye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 baranditse abanyamuryango 3,118 mu ikoranabuhanga rigaragaza urutonde rw’abanyamuryango rizwi nka ‘Intore Solution’.
Ibijyanye no kuzuza inzego z’umuryango, bageze kuri 98%, naho kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatanu 2023, abanyamuryango batanze umusanzu ungana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 949 n’amafaranga 250.
Ku birebana no kurahiza abanyamuryango, abantu 139 barahiye mu minsi ya vuba, bakaba basigaje kubinjiza muri Intore Solution.
Mu bijyanye n’imibereho myiza, Mu Kagari ka Nunga hasuwe ingo mbonezamikurire (amarerero) eshatu, zihabwa n’ibiribwa bitandukanye kugira ngo abana bakomeze gukura neza. Hatangijwe irerero mu Mudugudu wa Kinyana, ubu rikaba rimaze kwakira abana 14. Muri ako Kagari hari abana bane bakuwe mu mirire mibi, ubu bakaba bameze neza.
Ku birebana n’ubukangurambaga muri Mituweli bagereranyije n’uko bari bahagaze mu mwaka ushize ubwo bari ku kigero cya 74,1%, uyu mwaka urangiye bakaba bari ku kigero cyiza ku ijanisha rya 87%.
Mu kwitabira gahunda yo kwizigamira ya Ejo Heza bari bafite umuhigo wa 9,545,228Frw bakaba barawesheje kuko umwaka bawushoje bafite 10,019,599Frw bingana na 105%.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafatanyije n’ubuyobozi bwite bw’Akagari ka Nunga, mu minsi ijana yo kwibuka, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, barushaho gusobanukirwa ubutwari bw’Inkotanyi mu kurokora Abatutsi bahigwaga.
Muri ibyo bikorwa, abanyamuryango bishatsemo ubushobozi, baremera abarokotse Jenoside babiri kugira ngo barusheho gukomeza kugira imibereho myiza.
Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi muri Nunga bwashimiye abanyamuryango ku giti cyabo ndetse n’abafatanyabikorwa bagira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere bigenda bigerwaho barimo inganda zitandukanye zikorera muri ako Kagari.
Uwitwa Laetitia Umwizerwa utuye mu Kagari ka Nunga, Umudugudu wa Kinyana, akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ashima ko Umuryango wa FPR Inkotanyi ureba inyungu z’Abantu bose muri rusange, akabona hari itandukaniro ry’ibikorwa byawo n’ibyo yumvaga byakorwaga mbere mu Rwanda by’ivangura n’amacakubiri.
Ati “Mbere twumva ko mu mashuri habagamo ivangura, cyangwa hakiga abana b’abishoboye, ariko kuri ubu twese twemerewe kwiga, udafite ubushobozi Igihugu kikamufasha.”
Umwizerwa abona ahakeneye kongerwa ingufu ari mu kurushaho kwegera abangavu babyarira iwabo inda zitateganyijwe, bakabakorera ibikorwa bibazamura mu iterambere, ndetse urubyiruko rugashishikarizwa kutishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nk’ubujura n’ubusambanyi.”
Jean Bosco Ndayiragije uyobora FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga, avuga ko nubwo hari ibyagezweho, urugendo rukiri rurerure, bakaba ndetse bafite n’ingamba nyinshi.
Yavuze ko Akagari ka Nunga muri Gahanga, nka kamwe mu tugari turimo guturwa cyane, bafite abanyamuryango benshi ariko batarabasha kwinjizwa muri Intore Solution, bakaba bafite umuhigo w’uko mbere y’uko uyu mwaka urangira bazaba bamaze kurahiza abanyamuryango bashya batari munsi ya 1920.
Barateganya no kongera ubukangurambaga bugamije kwinjiza abanyamuryango benshi muri Intore Solution no kongera umusanzu.
Iyo u Rwanda ruza kugira amateka meza, ntitwakabaye tuvuga Umunsi wo Kwibohora
Colonel (Rtd) Jill Rutaremara uri mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu kiganiro yahaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga bari bateraniye mu Nteko Rusange, yagaragaje ko amateka y’ivuka rya FPR afite aho ahuriye n’amateka yaranze u Rwanda, biturutse ku Bakoloni, ubwigenge bwatanzwe nyamara butuzuye, ndetse bikagira aho bihurira n’urugamba rwo Kubohora u Rwanda.
Yagize ati “Iyo u Rwanda ruza kugira amateka meza, rukagira ubwigenge nyakuri, ntabwo twakabaye tuvuga amateka mabi yaranze u Rwanda, nta n’ubwo twakabaye tuvuga umunsi wo kwibohora.”
Yakomeje ati “FPR yavutse kubera ibibazo byari bihari. Byari nk’ibimenyetso by’indwara ariko kugira ngo bikire, wagombaga kureba cya kintu kibitera. Hari ubuyobozi bubi mu Rwanda, ari na yo mpamvu hageragejwe inzira z’imishyikirano zikanga. Ariko nanone byagaragaraga ko niba ushaka gukemura iki kibazo, ugomba kureba ikigitera. Ikigitera kikaba ya Leta y’igitugu ari na ho ibi byose bishingiye.”
Mugunga William, Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, na we wari muri iyi Nteko Rusange, yashimye aho ibikorwa byateganyijwe bigeze, ariko asaba abanyamuryango ko muri uko kwisuzuma bareba n’ibibazo bitarakemuka kugira ngo na byo bikemuke, hagamijwe gukomeza guteza imbere umuturage.
Avuga ku bikorwa by’iterambere by’umwihariko biteganyirijwe agace ka Nunga muri Gahanga, Mugunga yagaragaje ko Gahanga irimo guturwa cyane mu buryo buteye imbere ugereranyije no mu myaka ishize, kimwe n’ahandi henshi muri Kigali, ku isonga hakaba hari kwitabwa ku bijyanye no gutunganya imihanda no kuhegereza ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, n’ibindi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
thx fpr kutubahafi mugihe cyamage tuzagushimire burigihe