Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje gushaka uko ibikorwa remezo byakongerwa

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bifuza ko ibikorwa remezo byakongerwa, ibindi bikavugururwa bijyanye n’igihe babigizemo uruhare rufatika.

Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Umurenge wa Kicukiro, Sudi Kiwanuka
Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Kicukiro, Sudi Kiwanuka

Bimwe mu bikorwa remezo bifuza birimo kuba ibiro by’Akagari ka Kicukiro ndetse n’Umurenge bikorera mu nyubako zitagendanye n’igihe, gushakira urubyiruko aho rukinira, no kwagura ikigo nderabuzima cya Bethasaida.

Kuba Umurenge wa Kicukiro waratuwe kuva cyera bituma haba imbogamizi zo kuhabona ubutaka, bikaba bisaba kuba ikigiye kuhakorerwa yaba kwagura cyangwa kubaka ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda bisaba kwimura bamwe mu bahatuye bagahabwa ingurane, ahanini bikaba aribyo bisa nk’aho byagiye bikoma mu nkokora iterambere.

Ubwo habaga inteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Kicukiro, ku cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, abanyamuryango bifuje ko ibikorwa remezo muri uwo murenge byakongerwa.

Alex Gahinzi avuga ko mu murenge wabo bisa nk’aho nta butaka budatuwe buhari bushobora kwagurirwaho ibikorwa, ariko ngo hari ibyo bifuza ko byakorwa ubuyobozi bukaba aribwo bwagena uko byakorwa.

Ati “Nko kwagura Bethesaide birakenewe, nk’ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’imihanda birakenewe, ahubwo ku bijyanye n’uko byakorwa harebwa icyabanza, twe ku rwego rw’abaturage tuvuga ibikenewe noneho wenda bijyanye n’ubushobozi bw’Igihugu bakamenya uko bagenda bavuga bati iki ni cyo cya mbere iki ni icya kabiri bakurikije ubushobozi Igihugu gifite”.

Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro, Sudi Kiwanuka, avuga ko ibivugwa n’abanyamuryango aribyo koko bikenewe ariko ngo hari ibiri kuri gahunda yo gukorwa birimo kwiyubakira inyubako y’akagari.

Umutesi Solange, Chaiman w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro
Umutesi Solange, Chaiman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro

Ati “Dufatanyije n’abandi akagari tuzakubaka 100% nta nkunga Leta iduhaye, niyo gahunda twiyemeje, ku buryo tuzagaruka mu yindi nteko rusange akagari karubatswe. Icya kabiri nk’uko urubyiruko rushaka aho rukinira tugiye gukora ubuvugizi, turebe aho twabona ikibuga kimwe cyangwa bibiri, tugashaka ababitera inkunga cyangwa ababishoramo kugira ngo abana bajye babona aho bakinira mu murenge wacu kandi birashoboka”.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko nk’abanyamuryango bashima cyanye Chairman w’umuryango ku rwego rw’Igihugu, wabahaye umuhanda mwiza, by’umwihariko ukaba unyura no mu Murenge wa Kicukikiro, ari naho ahera asaba abahatuye kwishakamo ibisubizo bakareba icyo bahakorera.

Ati “Uyu muhanda dukwiye kuwureba natwe tukireba, tukavuga tuti ese ko twabonye umuhanda mpuzamahanga, turagumana izi nyubako z’ubucuruzi na parikingi byamenaguritse, turabigenza gute ko ubu utakiri umuhanda w’akarere gusa. Aho ngaho banyamuryango mureke tubijyeho inama, tumenye ngo turakora iki”.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro rurasabwa kubanza kubyaza umusaruro andi mahirwe ya siporo rusange ngarukakwezi bahawe.

Senderi ni we wasusurukije abanyamuryango
Senderi ni we wasusurukije abanyamuryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka