Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafashe ingamba zigamije kwihutisha iterambere

Abahagarariye inzego z’Umuryango kuva ku Karere kugera ku Rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu mahugurwa tariki 18 Kamena 2023, akaba ari amahugurwa yateguwe mu rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko batumiye abagize Komite Nyobozi ku Rwego rw’Akarere, no ku rwego rw’Imirenge, ndetse n’abanyamuryango batanu b’abavuga rikumvikana mu rwego rw’Imirenge n’Utugari aho batuye, abahuguwe bakaba ari icyiciro cya mbere, ndetse na bo bakazahugura abandi.

Ati “Twabatumiye kugira ngo baze badufashe turebe, ni iki twakora, kuko iyo turebye, tugeze mu mwaka wa nyuma dushyira mu bikorwa ‘manifesto’ y’umuryango FPR Inkotanyi, ndetse na gahunda za Leta zo kwihutisha iterambere, NST1, rero turimo turareba icyo twakora kugira ngo tugere ku ntego twari twihaye, ariko ibyo byose kugira ngo tubigereho, ni uko dufashwa n’abanyamuryango, duhereye ku bari mu nzego.”

Abanyamuryango bari mu nzego z’ubuyobozi bibukijwe kuzirikana inshingano zabo, bareba n’aho bakwiye kongera imbaraga kugira ngo bagere ku ntego bihaye.

Mu bikorwa bishimira aho bigeze n’ibikwiye kongerwamo ingufu, Mutsinzi Antoine avuga ko abayobozi mu nzego z’umuryango FPR n’inzego zisanzwe z’ubuyobozi bwa Leta mu Karere mu Murenge no mu Tugari babashije gufatanya hamwe n’abaturage, bubakira imiryango itandatu.

Ati “Nko mu mibereho myiza, muri Kicukiro mu mwaka ushize twari dufite ikibazo cy’abaturage bari bakeneye kubakirwa, ubu batandatu bakaba barubakiwe. Ntitwavuga ko twageze aho twifuza kugera, ariko nibura bigaragaza ko ubufatanye bwatuma tugera kuri byinshi kandi mu gihe gitoya.”

Bagize n'umwanya wo kungurana ibitekerezo
Bagize n’umwanya wo kungurana ibitekerezo

Mu bindi bishimira ni nko mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) aho umwaka w’ingengo y’imari urangiye bageze kuri 95% mu gutanga uwo musanzu. Abasigaye bangana na 5% ngo hari icyizere ko na bo bazitabira iyi gahunda, bakagera ku 100%.

Mu kwitabira gahunda yo kwizigamira ya EjoHeza, mu Karere ka Kicukiro bishimira aho bageze kuko bari ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu, bakaba barageze ku ntego bari bafite muri uyu mwaka.

Mutsinzi ati “Ibi rero ni bimwe mu bikorwa bigaragaza ko aho ubufatanye buri byose bishoboka.”

Mutsinzi Antoine uyoboye FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro
Mutsinzi Antoine uyoboye FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro

Mutsinzi asaba abahuguwe kureba iwabo mu Mirenge no mu Tugari ibikorwa bitaragerwaho bakabyitaho, cyane cyane mu bikorwa bafite mu bukangurambaga nk’imitangire ya serivisi aho 76% ari bo bishimira serivisi bahabwa, bakaba biyemeje ko bagiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Mu bindi bateganya gushyiramo imbaraga harimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, bashakira amacumbi abadafite aho kuba, no gutuza neza abakiri ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.j

Uwimana Virginie, Visi Perezida w’Urugaga rw’Abagore rushakimiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, yagaragaje icyo bungukiye mu mahugurwa, ati “Aya mahugurwa atwongereye imbaraga kuko twongeye kwiyibutsa inshingano zacu nk’abanyamuryango. Nk’abagore muri Kicukiro twishimira imibereho myiza y’umuryango n’uburyo twarwanyije igwingira. Ibyo ariko ntibihagije ahubwo twiyemeje ko dukwiye kugira icyo dukora kugira ngo abana bo mu ngo duturanye bakiri mu mirire mibi bayivemo.”

Uwimana Virginie
Uwimana Virginie

Uwimana avuga ko nk’abagore muri Kicukiro basanzwe bafite gahunda bise ‘Nderere u Rwanda’ aho umubyeyi yita ku mwana w’umuturanyi ufite imirire mibi akamugenera ibimufasha kugira ubuzima bwiza, yamara gukira akamusubiza umubyeyi we, kandi uwamwitayeho agakomeza gukurikirana uko imibereho y’uwo mwana ihagaze.

Abana batewe inda na bo ngo bababa hafi, bakabaremamo icyizere kandi bakabafasha no kubona ubutabera.

Mbonyinshuti Olivier uhagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, na we asanga nk’urubyiruko bagomba kugaragaza uruhare runini mu gufasha umuryango wa FPR Inkotanyi gusohoza ibyo wiyemeje kugeza ku Banyarwanda.

Mbonyinshuti Olivier
Mbonyinshuti Olivier

Yagize ati “Urubyiruko tugomba gufasha Umukuru w’Igihugu mu mbaraga zose dufite, tugakurikiza umurongo yaduhaye kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere. Dushobora gufasha abatishoboye haba mu kubasanira inzu, haba kumukorera umuharuro, gutema ibihuru bikikije urugo rwe, ndetse no kuganira na we, kugira ngo numve urwego ari ho, ngire n’inama namugira.”

Mbonyinshuti ashima amahugurwa agenerwa abanyamuryango bahagarariye abandi, kuko nk’urubyiruko hari abakunze kwimukira hirya no hino mu gihugu bari basanzwe mu buyobozi, bikaba ngombwa ko babasimbuza abandi, bityo kubahugura bikaba ari ingenzi kuko bituma abinjiyemo bashya bamenya neza inshingano zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka