Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye Covid-19 bafatiwe muri Sauna

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe ufite ubwandu bwa Covid-19 wari muri resitora ifatanye n’iyo Sauna.

Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, bakaba bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena 2021 avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

Umugwaneza Liliane, umwe mu bafashwe, yemeye ko ku itariki ya 25 Kamena 2021, yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, akavuga ko ubwo yafatirwaga muri iyo resitora ari bwo yamenye ko yanduye Covid-19.

Ati “Ejo ku itariki ya 25 Kamena 201 nagiye mu kwa Kanimba kwisuzumisha Covid-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mbonye bamfata ngo nanduye Covid-19”.

Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuze ko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa Covid-19, ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

Ati “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya”.

Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye na we. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya Covid-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha.

Yavuze ko abantu nka Umugwaneza ari bo barimo gutuma icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko atari ubwa mbere iyo Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe, nyirayo bamutegeko kuzayifungura icyorezo cyarangiye. Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye.

Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iyo Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa Covid-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

Ati “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye Covid-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu ari bwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu”.

CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza, uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho.

Uwo bari kumwe (Karangwa) na we yahawe inama z’uko agomba kwifata. CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje Covid-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati “N’ubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Reba byinshi kuri iyi nkuru muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka