Kicukiro: Abagore biyemeje kugaragaza uruhare rufatika mu kubaka umuryango utekanye

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro basanga umugore aramutse akoresheje uko bikwiye imbaraga afite mu muryango, byinshi mu bibazo biwugarije byakemuka. Ibi babigarutseho ubwo bari mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore iterana rimwe mu mwaka n’ikindi gihe bibaye ngombwa.

Colette Mukantayomba
Colette Mukantayomba

Colette Mukantayomba, ni umuhuzabikorwa wungirije mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati “Twifuje ko twagira uruhare rukomeye mu muryango utekanye kandi ukomeye, kuko iyo umugore atekanye mu muryango, n’urugo ruba rutekanye. Iyo umugore akize mu muryango, urugo na rwo ruba rukize.”

Mu bibazo bagaragaje bibangamiye umuryango harimo ikibazo cy’abazunguzayi biganjemo abagore, abana b’inzererezi, abangavu basambanywa bagatwara inda, abana bagwingira, ndetse n’ibibazo by’amakimbirane mu bagize umuryango.

Abajijwe ingamba bafite kuri bene ibi bibazo, Mukantayomba yavuze ko ingamba bihaye nk’abagore bo muri Kicukiro, by’umwihariko ku kibazo cy’abazunguzayi, yavuze ko na bo baba barimo gushaka imibereho, ariko ko bateganya kwegeranya ubushobozi, abo bagore bakabahuriza ahantu hamwe hegereye abakiriya, bakareka gukomeza kuzererana ibicuruzwa mu mihanda.

Naho ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango, akenshi ngo bituruka ku babana batarasezeranye, bakaba bateganya gukomeza gushishikariza ababana gusezerana mu mategeko.

Baboneyeho no gushishikariza inzego z’abagore zitorwa gukora ibiri mu nshingano zazo. Mukantayomba ati “kuko umugore aho akomanze, ibibazo birakemuka.”

Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, Mukantayomba asanga na byo umugore ashobora kubigiramo uruhare kugira ngo kibe cyarangira. Ikibazo ngo ahanini gituruka ku mikoro adahagije baba bafite, bigatuma bashukwa. Mu Rwego rwo kubashakira amikoro, abana b’abakobwa bashyiriweho ikigo mu Karere ka Kicukiro (Kicukiro Women TVET Center) cyigisha imyuga giherereye mu Murenge wa Niboye. Iki kigo giherutse kurangizamo abakobwa 148, kandi baracyakomeza gufasha n’abandi.

Yamfashije Florence
Yamfashije Florence

Yamfashije Florence, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro, na we yemeza ko abagore bafite uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Atanga urugero rw’ibyo bakoze, nk’aho bafashe abangavu batewe inda bakabaganiriza, bakabaremamo icyizere, aho kubatererana, kuko rimwe na rimwe baterwa inda nyamara atari bo byaturutseho. Ikindi ngo bagerageza gukurikirana imiryango ibana mu makimbirane bakayigira inama zabafasha kubana neza kugira ngo urugo rwabo rutere imbere.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée, avuga ko bimwe mu byo bishimira bagezeho bafatanyije n’izindi nzego nk’Akarere, Umujyi wa Kigali, n’imirenge, harimo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko bita ku gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Ngo bashyize imbaraga cyane mu kubanza kubimenya, muri byo hakabamo nk’iby’abangavu baterwa inda, amakimbirane mu miryango, abana bafite imirire mibi, n’ibindi, nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati “Twabaruye abana bafite imirire mibi, tubarura abangavu batewe inda, ingo ziri mu makimbirane. Twatangiye ibikorwa bisubiza ibyo bibazo.”

Avuga ko hari gahunda batangiye bise ‘Nderere u Rwanda’ igamije gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Imiryango ya bamwe mu bagize Inama y’igihugu y’Abagore ngo ifata abana bafite ibyo bibazo ikabakurikirana ibamenyera indyo yuzuye, bakaba barahereye ku bana batatu, ariko bakaba bateganya no kubikomereza ku bandi.

Bakoze n’ubukangurambaga mu mirenge yose bw’iminsi 12 bwo kumenya niba abana bose bafite imirire mibi babonye indyo yuzuye.

Ikindi bateganya ngo ni uko batazakomeza kureba abarwaye gusa, ahubwo barateganya gukumira ubwo burwayi.

Ati “Twihaye umuhigo w’uko ingo zose zigomba gutera ibiti by’imbuto, kugira imirima y’imboga, no kuganiriza ababyeyi kugira ngo bite ku mirire y’abana.”

Naho muri gahunda yo kwita ku ngo zivugwamo amakimbirane, bahereye ku bukangurambaga bise ‘Akaramata’ bwo gushishikariza ababana batarasezeranye gusezerana mu mategeko kuko ngo ari ho hakunze guturuka amakimbirane.

Ikindi bashishikariza abaturage ni ukwitabira gahunda y’umugoroba w’imiryango aho abantu baganirira ibibazo byugarije imiryango.

Ibi byose babikora bagendeye ku ntego igira iti “Mutimawurugo ku ruhembe rw’Imbere mu Kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye.”

Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Kicukiro, ni yo ya mbere bakoze kuva batowe (batowe mu kwa cumi na kumwe 2021), ikaba iteganyjwe kuba mu gihembwe cya mbere cy’umwaka (umwaka w’ibikorwa).

Yitabirwa n’abagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Imirenge, abahuzabikorwa baturutse mu tugari, abakuriye amakoperative y’abagore mu Karere, n’abahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko batuye cyangwa bakomoka muri ako Karere kugira ngo bumve bimwe mu bibazo bihari babafashe mu kubisesengura no kubishakira umuti.

Yatumiwemo kandi na bamwe mu bafatanyabikorwa nk’Urugaga rw’Abikorera (PSF), imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere, n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka