Kicukiro: Abagize DASSO bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari

Abagize Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari, baha abagore 20 igishoro n’aho gucururiza hajyanye n’igihe.

DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n'inzu
DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n’inzu

Byabereye mu Karere ka Kicukiro tariki 15 Ukwakira 2021, muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no gufasha ababukora kubureka, aho buri umwe muri abo bagore yahawe igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.000, ndetse n’aho gucururiza hajyanye n’igihe mu isoko rishya rya Kicukiro.

Ubusanzwe abantu bazi ko urwego rwa DASSO rudacana uwaka n’abakora akazi k’ubuzunguzayi, kubera uburyo baba babakura mu muhanda aho bakunze gucururiza, bigatuma hakunda kubaho intambara hagati y’impande zombi ku buryo baba barebana ay’ingwe.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Samuel Niragire, avuga ko abagize uru rwego bazakomeza gufatanya no gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa by’iterambere bibafasha mu buzima n’imibereho yabo, anasaba ko abaturage babafasha mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse n’iterambere kugira ngo barusheho kwiyubakira igihugu.

Umukozi w’Akarere ka Kicikiro ushinzwe Imirimo rusange, M. Donatien Murenzi, yasabye abahawe igishoro kugikoresha neza, ayo mafaranga akabafasha kwiteza imbere bagafasha na bagenzi babo kureka ubucuruzi bw’akajagari.

Mu rwego rwo guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda no gufasha imiryango kubaho itekanye, abagize urwo rwego bahaye abana 44 ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, ibikapu hamwe n’imyambaro y’ishuri, nyuma yuko bakurwa mu mihanda bagasubizwa mu miryango no kw’ishuri.

Banahaye abana ibikoresho by'ishuri
Banahaye abana ibikoresho by’ishuri

Kuri iyo tariki kandi, abagize urwego rwa DASSO bo mu Karere ka Kicukiro batashye inzu bubakiye umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Karama, banamuha ibimutunga mu gihe cy’amezi abiri, hamwe n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, ibiryamirwa n’ibyombo byifashishwa mu rugo.

Byose bikaba byarakozwe muri gahunda yo gufatanya n’izindi nzego za Leta mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bikaba byaratwaye agera kuri miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is no sense! Ubuyobozi bwanyu burahuzagurika. Inshingano ziravangavanze mbese ni melange. Kandi mujye musobanura. Iyo mfashanyo yavuye Mu mifuka ya daso, ni leta yayigennye ituma daso ngo iyitange? Mwabibategetse muyakata Mu mishahara yabo? Kuko umutima wo gufasha abantu wo ntawo bagira uretse kubibategeka. Niyo baha abantu amahoro erega bakareka tugatuza twabishima. Icyo tubategerejeho ni umutekano niba bumva barabigezeho bihe amashyi.

kale yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka