Kibungo: Abakiristu barasabwa miliyoni 200 ngo Katedrali ivugururwe
Abakirisitu basengera muri katedrali (Cathedral) ya Kibungo barasabwa gutanga umusanzu wa Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyi katedral ivugururwe.
Inyigo yo kwagura inyubako ya katedrali ya Kibungo igaragaza ko bizatwara miliyoni zigera kuri 600, abakiristu bahasengera gasabwa gukusanya miliyoni 200 andi akazashakisha mu baterankunga n’inshuti za diyosezi.
Nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa biteganijwe ko katedrali nshya izaba yakira abakirisitu ibihumbi bibiri mu gihe iyari isanzwe yubatswe mu w’1964 yakiraga abakiristu 800 gusa.

Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho n’umushumba wa diyosezi ya Kibungo, Mgr Kambanda Antoine, tariki ya 30/11/2014, ubu imirimo ikaba yaramaze gutangira.
Mu gukangurira abakirisitu aho bari hose gukomeza kwitanga ngo imirimo izabashe kugenda neza, ku cyumweru tariki ya 25/01/2015 komite yashyizweho ngo ikurikirane iby’iyi nyubako nibwo yatangaje aho imirimo igeze ndetse n’igisabwa abakirisitu.
Abakiristu muri rusange ubona bumva iki gikorwa kuko mu gihe haba hateganijwe ituro ryihariye ryo kubaka iyi katedrali ritangwa ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, mu misa imwe haboneka amafaranga ibihumbi bisaga 100 aba yiyongera ku yandi bashyira kuri konti yafungujwe muri banki.

Akanama gashinzwe inyubako y’iyi katedrali kijeje abakiristu ko uzayubaka atazayisondeka kubera ubushobozi bamwizeyeho, kuko amaze kubaka katedrali nyinshi.
Hamaze kuboneka miliyoni zirenga 20 zavuye mu bakirisitu aho bashimiwe uko kwitanga bakomeje kugaragaza, maze basabwa gushyiramo ingufu kugira ngo hubakwe inyubako ibereye Nyagasani.
Ubwo yashyiraga ibuye fatizo kuri iyi nyubako, Munsenyeri Kambanda yavuze ko igihe cyari kigeze ngo hubakwe ingoro y’Imana ibereye Nyagasani kuko iyari ihari yari imaze gusaza, dore ko imaze imyaka igera kuri 50 yubatswe.

Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi catedral ni iyacu nanjye nzashyiraho akanjye mutubwire uko dushobora gutera umusingi. Murakoze.