Kibumba abaturage batangiye guhungira mu Rwanda kubera gutinya intambara ibasatira

Abaturage bo mu gace ka Kibumba na Kamahoro two muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu nkengero zaho batangiye guhungira mu Rwanda batinya imirwano ibasatira.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yatangarije Kigali today ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013 Abanyekongo 17 bari bamaze kugera mu Rwanda bahunze imirwano ibibasiye.

Abaturage bavuye mu byabo Kibumba no muduce tuhakikije baje mu Rwanda.
Abaturage bavuye mu byabo Kibumba no muduce tuhakikije baje mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko abatrage bo muri Congo begereye imirenge y’u Rwanda ihana imbibi na Congo nibo bugarijwe n’intambara ikomeje kubasatira nkuko umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Avuga ko impunzi zinjiye mu Rwanda zageze mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, ku isaha ya 16h bari bamaze kwakira 17, n’ubwo bamwe bahise basubira iwabo basabwe kujya mu nkambi ya Nkamira.

Yagize ati: “Twagiye kureba impunzi ziri kwinjira mu Rwanda kugira ngo turebe uko zakirwa nibyo zafashwa, ariko dusaba abaturage bacu ko batazakira mu miryango ahubwo bashyirwa hamwe bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira kuko mu kwezi gushize twabonye isomo.”

Sheikh Bahame avuga ko nyuma yo gusaba impunzi gushyirwa hamwe kugira ngo bajyanwe mu nkambi bamwe bahisemo kwisubirira iwabo, ariko 12 ngo bashyizwe ku ishuri kugira ngo Minisitere ishinzwe impunzi na HCR babafashe kugera mu nkmabi.

Nyuma y’ibirego leta ya Congo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye MONUSCO bashinja M23 kuba ariyo yarashe mu Rwanda no mu mujyi wa Goma, ariko M23 yabyamaganiye kure inavuga ko ihisemo gusubira inyuma kugira ngo habe iperereza ahavuye ibisasu.

Bisimwa yagize ati: “kugira ngo tworohereze abakora iperereza ku bisasu byarshwe mu Rwanda no mu mujyi wa Goma duhisemo kuva mu birindiro byacu tukajya Kibumba, ikinid tubikoze kugira ngo dukureho impamvu ituma MONUSCO yinjira m’urugamba ivugako turi mu gace kabangamiye abaturage.”

N’ubwo M23 yashyize ahagaragara iri tangazo imirwano irakomeje aho yagiye hafi ya Kibumba ku isaha ya 15h imirwano ikomeye yarimo kubera ahitwa Kamahoro, ikaba yatumye abaturage batuye hafi ya Kamahoor na Kibumba bava mu byabo bagatangira guhungira mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABAKUNDACYANEEE

HARUNA yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka