Kibogora Polytechnique yabyaye abanyamuryango bashya ba RPF
Abanyeshuri 30 biga mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnique barahiriye ko ku bwende bwabo biyemeje kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaba ngo biyemeje gukurikiza amahame, amategeko n’amabwiriza by’uwo muryango.
Nizeyimana Zabulon, umwe mu banyamuryango bashya barahiye tariki 22/03/2014, ngo aje gushyira ingufu ze hamwe n’iz’abandi muri gahunda FPR ifitiye u Rwanda, izatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.
Yagize ati “Twari dusanzwe turi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ariko uyu munsi duhamije ko twemeye kandi twiteguye gufatanya n’abandi gushyira mu bikorwa gahunda nziza uyu muryango ushyize imbere mu kubaka iki gihugu.”
Umuyobozi mukuru wa RPF muri Kibogora Polytechnic, Musenge Emmanuel yahamagariye abanyamuryango ba FPR gukomeza gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge kuko asanga ari zo zizatuma ibyubakwa mu gihugu bizaramba mu gihe kirekire.
Yagize ati “Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kuba umusingi wo kubaka igihugu buri munyamuryango wa FPR akwiye gushingiraho, bikaba byiza cyane buri wese mu barahiye yiyemeje kuba imbarutso y’umusingi n’iterambere ry’igihugu.”
Uretse kwigisha abaturage ubumwe n’ubwiyunge no kubigisha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, abarahiye bavuze bagiye gushyira muri gahunda, uburyo bwo kuremera abatishoboye no kubafasha kwivana mu bukene.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’iri shuri rikuru na bamwe mu bayobozi bw’akarere bari bakuriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, usanzwe ari perezida wa FPR Inkotanyi muri ako karere.
Muri iyi mihango bishimiye ko FPR yibarutse abandi banyamuryango bashya, ngo ni ibyishimo nk’ibyo kwibaruka mu muryango wa muntu.
Ishuri rikuru Kibogora Polytechnique riri mu karere ka Nyamasheke rifite amashami y’ubuforomo, uburezi n’ubumenyi bw’isi rikaba iimaze imyaka ibiri ritangiye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
FPR n’umuryango mugari w’abanyarwanda niyo miringiro yakanyarwanda aho ava kagera, yadukijije byinshi, ituzanira itugezaho byinshi kandi iraduteganyiriza byinshi, aho nuwutaragera murugo rugari rwa FPR , imiryango ihora ikingiye, icyiza cya FPR waba uyirimo ibyiza byayo bigera kuri buri munyarwanda buri wese.
uyu muryango utubumbye twese kuwutatira ni ukunyagwa zigahera aho wadukuye ni habi aho utuganisha ni heza tuwushyigikire twese