Kibilizi: Amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye yaburiwe irengero

Amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye batuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza yaburiwe irengero.

Ayo mabati yari abitse mu nzu abapolisi bo muri uwo murenge babamo byamenyekanye ko yabuze tariki 15/03/2012 ubwo bashakaga kujya kuyakoresha mu gikorwa yari agenewe cyo kubakira abatishoboye hanyuma barebye basanga atakiri yose; nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Bizimana Egide yabitangaje.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi Bizimana Egide yatangaje ko ikirego kirebana n’ayo mabati bahise bagishyikiriza ubuyobozi bwa polisi ubu ibintu bikaba bikiri mu iperereza kugira ngo bazamenye neza irengero ryayo.

Icyo kibazo cy’ayo mabati yari agenewe kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Kibilizi cyanavuzwe mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yaguye yabaye kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012 iyobowe n’umuyobozi w’ako karere Murenzi Abdallah.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka