Kibeho: Abakirisitu barahamagarirwa kwitanga mu kugura ahazubakwa kiliziya

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa diyosezi gatolika ya Gikongoro, arahamagarira abakirisitu bose kwigomwa bagatanga amafaranga yo kugura ahazubakwa Kiliziya nini y’i Kibeho.

Abitabiriye isengesho i Kibeho basabwe gutanga inkunga yo kubaka kiliziya nini iteganywa kuhubakwa
Abitabiriye isengesho i Kibeho basabwe gutanga inkunga yo kubaka kiliziya nini iteganywa kuhubakwa

Yabyibukije abakirisitu basaga ibihumbi 70 bitabiriye igitambo cya misa i Kibeho tariki 15 Kanama 2023, ari na wo munsi abakirisitu gatolika bizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ubukangurambaga bwo kwegeranya izo nkunga babutangiye ku tariki 31 Gicurasi 2023, hizihizwa umunsi hibukwaho Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti, bakaba bateganya kuzabusoza ku dya 28 Ugushyingo 2023, hizihizwa umunsi mukuru wa Nyina wa Jambo, ari na wo sabukuru y’amabonekerwa i Kibeho.

Yagize ati “Uretse hano i Kibeho, no mu maparuwasi yose yo mu Rwanda twagezeyo. Twatanze impapuro zizatangirwaho amafaranga, tunafungura nomero za konti yanyuzwaho hirya no hino, ari mu manyarwanda, mu madorari no mu mayero. N’inshuti zacu zo hanze y’u Rwanda twarazandikiye.”

Ubundi amafaranga akenewe ni miriyari eshatu na miriyoni 500. Azifashishwa mu kugura ubutaka buri kuri hegitari 10.5, uhereye aho ubutaka bwa kiliziya bugarukira uturutse ku ngoro ya Bikira Mariya werekeza kuri kaburimbo igana i Huye. Hazagurwa igice cyo mu ruhande rw’ibumoso kigarukira ku isoko rya Kibeho.

Aha hose kiliziya iteganya kuhashyira inyubako n’ibikorwa bikubiye mu mishinga 21, harimo kiliziya ebyiri nini zateraniramo abakirisitu ibihumbi 10 bicaye ndetse n’imbuga yateraniraho abagera ku bihumbi 100.

Izo kiliziya ngo zizaba zigizwe na shaperi nyinshi ku buryo abasenga mu Kinyarwanda, Igifaransa cyangwa Icyongereza, buri bose bazagira aho gusengera hihariye, n’ushaka aho gusengera wenyine yiherereye ahabone.

Ati “Muri iriya mishinga 21 kandi harimo no kubakira uwabonekewe ukiba i Kibeho ari we Anathalie, harimo kubaka parikingi na Clinique, gutunganya neza inzira ijya ku Isoko n’iy’amashapure ndetse n’iy’umusaraba hamwe n’amasale y’imikino no gutangirwamo ibiganiro, aho kurara, amasomero...”

Anasobanura ko uretse kuba inzira ijya ku isoko izagurwa, izashyirwaho n’imashini abasaza n’abakecuru bazajya bifashisha bajyayo cyangwa bavayo, kuko kugeza ubu hari abatabibasha kuko hazamuka cyane.

Mu gihe Kiliziya iteganya kwagura ingoro ya Bikira Mariya, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, na we akomeje gushishikariza abafite ubushobozi gushora imari mu kubaka i Kibeho, kuko hakenewe amacumbi n’ibindi bikorwa byo kwakira abaje kuhasengera.

Agira ati “Abashoramari turabizeza ubufatanye busesuye. Ushaka kubaka hotel, agize aho arambagiza dushobora kumuhuza n’umuturage, cyangwa bibaye ngombwa tukamworohereza mu kubona ubutaka ndetse n’ibindi bya ngombwa byose bijyana na byo.”

Uyu muyobozi anavuga ko aho umuhanda ujya i Kibeho washyiriwemo kaburimbo, abahasura bagenda biyongera kuko bavuye ku bihumbi 600 ku mwaka ubu bakaba bageze kuri miriyoni.

Kandi ngo buri cyumweru hasurwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bibiri, harimo Abanyarwanda bagera ku gihumbi na 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kandi ubu wasanga iyo Mana uvuga ari muri ayo madini wayimenyeye? Amadini ya gikristu (niyo nzi) ndettse n’andi afite ibyiza byinshi amariye abantu. Ibitagenda neza, ntibituruka ku bubi bw’imyemerere ya gikristu, aho bigaragara hose biba bishingiye ku bantu ku giti cyabo cyangwa udutsiko tw’abantu. Ni inshingano zacu twe tugihumeka uyu munsi n’abazadukurikira kubikosora, ariko atari ugusenyana gusa bya nijye mwiza,nta mwiza wo muri bene muntu, ni ubuntu bw’Imana dukesha Kristu bugenda butubashisha bike byiza dukora. Ahubwo habeho guharanira ko inkumbi zikurwa mu nzira, abana b’Imana bakagenda neza bagana ijuru mu mayira yose.

iganze yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Uretse Abagatulika,usanga andi madini atemera amabonekerwa ya Kibeho.Ikindi kandi,ntabwo yemera ibyo Kwambaza umubyeyi Bikiramaliya.Muli make,usanga amadini apingana.Ntabwo Umusilamu yajya I Kibeho,kimwe n’uko umugatulika atajya mu mutambagiro w’i Maka.Nyamara imana isaba abayisenga mu kuli ko bagomba kuba umwe,ntibacikemo ibice,kandi bakigisha ibintu bimwe.Byerekana ko imana itemera amadini yose.Ahubwo idusaba "gushishoza",mu gihe duhitamo aho twasengera.Kubera ko nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma,izarimbura amadini yose y’ikinyoma,hamwe n’abayoboke bayo.

gatarayiha yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

@ Gatarayiha,ndabona inkuru yawe iteye amatsiko.Ariko ibyo uvuga nibyo.Usanga amadini yose yiyemera kandi avuguruzanya.Urugero,Korowani ivuga ko Abrahamu yagiye gutamba umuhungu we Ismail wali afite nyina w’umwarabu witwaga Agar.Naho bible ikavuga ko Abrahamu yagiye gutamba umuhungu we witwaga Isaac,wali afite nyina witwaga Sara w’umuyahudi.Kuba amadini avuguruzanya,byerekana ko adashobora guturuka ku Mana imwe.Kandi na Yezu yavuze ko hazaduka amadini menshi y’ikinyoma,azabona abayoboke benshi.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka