KHI yatangije inyigo yo kumenya aho abayizemo bose bakora
Ishuri rikuru ryigisha ubuvuzi (KHI) rimaze amezi abiri rikora inyigo yiswe “KHI graduates tracer study”, igamije kumenya icyo abaryizemo bakora n’aho bakora, mu rwego rwo gusuzuma ireme ry’uburezi ryatanze kuva mu myaka 16 rimaze rishinzwe.
“Iki kigo kirifuza kumenya niba koko abacyizemo bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo, niba iyo bageze mu kazi basubiza ibibazo by’ubuvuzi biriho, niba hari abakora mu nzego zitari iz’ubuvuzi, niba abakoresha babo bababonamo ubushobozi buhagije”, nk’uko Kanyoni Maurice, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri KHI yasobanuye.
Yavuze ko icyo KHI igamije ari ukugirango irebe niba yavugurura integanyanyigisho zayo, hagamijwe kugira amasomo yongerwa ku asanzwe, no guhindura uburyo bw’imyigishirize.
Uburyo buzakoreshwa ni ukunyuza ubutumwa kuri za emails z’abacyizemo, hari ukwandikira ibigo bitandukanye bigatanga amakuru y’abo bikoresha, no gushyira imbonerahamwe y’ibibazo ku rubuga rw’icyo kigo, kugirango abari mu mahanga bazayibone bayuzuze.
Ku bantu barangije muri KHI badafite imirimo bakora, iki kigo kivuga ko cyatangiye kunyuza amatangazo mu itangazamakuru, kugira ngo imirenge barimo izatange amakuru ko bahari, inabasabe gusubiza imbonerahamwe iri ku rubuga rw’icyo kigo.
KHI izasaba Ministeri y’ubuzima umubare w’abavuzi bari mu gihugu, kugirango iwugereranye n’umubare w’abatuye u Rwanda bose; bikazafasha kumenya icyuho gihari no gushyiraho intego yo kuzagira umubare uhagije w’abavuzi.
Kuva mu mwaka w’1996, ubwo KHI yatangiraga, kugeza mu mwaka w’2011 imaze kwigamo abagera ku 3,138, bikaba biteganijwe ko bose bazasubiza ibibazo bazabazwa mu mezi ane asigaye ngo ubwo bushakashatsi busozwe; ariko ntibyoroshye nk’uko Kanyoni yabitangaje.
Itsinda ry’abashakatsi mu nyigo yiswe “KHI Graduates Tracer Study”, rizaba rigizwe n’abantu 40 bakora muri icyo kigo, hamwe n’abandi bakora mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabashimira mwe Kigalitoday mwasohoye iyi nkuru ariko ntibagiwe kugaya KHI kuko jye mbona KHI yaradutereranye ntabwo na rimwe jya imenya abayizemo na gato ahubwom irabatobera kdi bashaka kugaruka kwiga ikabaca ibya Mirenge