Kevin Monnet Paquet arashyize yemera gukinira AMAVUBI

KEVIN Monnet Paquet rutahizamu wa St Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yemeje amakuru avuga ako azakinira AMAVUBI.

KEVIN Monnet Paquet yashyize yemera gukinira AMAVUBI
KEVIN Monnet Paquet yashyize yemera gukinira AMAVUBI

Monnet Paquet wavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda yemeje aya makuru ubwo yaganiraga na Radio ya RMC (Radio Monte carlo yo mu Bufaransa)

Yagize ati” Barampamagaye ariko ntibyagenda neza , kubera iki se ntabakinira mbere yuko nsezera kuri ruhago, ntekereza ko nzabakinira. Ndifuza gusubira ku butaka bwa mama wanjye aho nabaye.

Kevin Monnet Paquet wigeze kuba mu Rwanda yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere agereranije nuko yahavuye rumeze akiri muto.

Muri iki kiganiro yagiranaga na Radio RMC yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu guteza imbere ruhago y’URwanda rukaba rwabona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, dore ko amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2019 yo yamaze kuyoyoka.

Kevin Monnet Paquet w’imyaka 30 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Uretse ikipe ya AS St Etienne akinira kuva mu 2014 yanyuze no mu yandi makipe yo mu Bufaransa nka Lens na Fc Lorient.

Biteganijwe ko aramutse ahamagawe yakina umukino wa Cote d’Ivoire n’u Rwanda, uteganyijwe mu kwezi kwa Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndabakunda kbx uwo mutipe naze abato bamwigireho kuko arakuze. Murakoze

Sibomana john yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Plz ntimukajye mumera nkabatazi umupira rwose!
ubuse ninde mubo dufite ukina muri saint etienne.
plz stop ahubwo nanaza tuzaba dutomboye

elie yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

Ntago agikenewe, igihe yarakenewe yarinangiye none abuze ikipe y’Igihugu akinira aje mu Rwanda. Ntarukundo rurimo bamwihorere

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

Aha, naze nawe agerageze, ubwo wenda aribwira ko Equipe ya football igirwa n’umuntu umwe

chan yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Hahha agiye kudufatira ho retraite se? Hahha ageze muri 30. Nta mahirwe agifite yo guhamagarwa mu bufaransa none ngo what. Hahha azaze afatanye n abandi basaza ba kagere

liki liki yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka