Kenya: Umupasiteri avuga ko afite amazi atanga ubukire

Muri Kenya, Umupasiteri witwa Victor Kanyari wo mu itorero rya ‘Salvation Healing Ministry’ avuga ko afite amazi y’umugisha azana ubukire mu buryo bw’igitangaza.Avuga ko "Uyanywaho ugahita ugura imodoka".

Pasiteri Victor Kanyari avuga ko amazi avanga n’ibimera bitandukanye afite ubushobozi bwo gutuma umuntu aba umukire, kandi ko ahamya neza ko umuntu wese uyiyuhagiye aba umukire ndetse agatanga n’urugero rw’ababonye ubukire kubera gukoresha ayo mazi.

Pasiteri Victor Kanyari ubu avuga ko yabonye umuti wo guhangana n’ikibazo cy’ubukene. Avuga ko afite amazi matagatifu azana ubukire, aho hari videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga imwerekana avuga iby’ayo mazi yifitemo imbaraga zidasnzwe.

Iyo asoboanura iby’ayo mazi ye akora atuma abantu baba abakire, ngo agenda agerageza kubihuza n’ibyanditswe muri Bibiliya.

Yavuze ko hari umuntu umwe mu bakoresheje ayo mazi waguze imodoka ya Miliyoni 15 z’amashiringi ya Kenya, n’ibindi bintu byinshi by’agaciro.
Uwo mupasiteri avuga ko hari n’umugore wumviye inama ze, yiyuhagira ayo mazi ahita abona ubukire ako kanya.

Yagize ati,” iyo woze aya mazi udafite amafaranga ako kanya atangira kuza. Ndakubwira ko nahawe umugisha. Imodoka ya Miliyoni 15 z’Amashilingi ya Kenya, kandi ndazifite nyinshi. Hari umugore umwe wakoraga akazi koroheje, namuhaye aya mazi arayiyuhagira, ahita areka akazi yakoraga, ubu yaguze imodoka, araduha ubuhamye”.

Kubera uko abantu batangiye kumufata nk’umuntu ufite imbaraga zikora ibitangaza, ubu ngo yubatse ikidendezi cy’amazi mu rusengero rwe, kugira ngo abizera bo muri iryo torero rye bajye bacyogamo bakire.

Muri videwo iherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga uwo mupasiteri yavuze ko icyo kidendezi cy’amazi azakitita ‘Betisida’ nk’ikivugwa muri Bibiliya.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘TUKO’, ivuga ko Pasiteri Kanyari usanzwe uvugwaho gukora ibintu bidasanzwe, yagaragaye agira inama umwe mu bigishwa be, koga ayo mazi, amubwira ko ari amazi afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza, akiza, kandi ko yifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Stupidity, uyu munyamakuru se yabuze indi nkuru yakora?

M.V yanditse ku itariki ya: 10-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka