Kenya: Perezida Kagame yashimye uko ihererekanya ry’ubutegetsi ryagenze

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.

William Ruto arahirira kuyobora Kenya
William Ruto arahirira kuyobora Kenya

Ubwo butumwa bugira buti "Byari iby’agaciro kwifatanya n’Abanya-Kenya ndetse n’abandi bayobozi, mu muhango wo kurahira ndetse n’ihererekanyabubasha kwa Perezida mushya, William Ruto na Perezida asimbuye Uhuru Kenyatta. Ndashima abayobozi bombi n’abaturage ba Kenya kuba uyu muhango wabaye mu mahoro ndetse n’ubufatanye bwahazaza".

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, nyuma y’uwo muhango.

Uyu muhango witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Tshisekedi wa DRC, Dennis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Kagame hamwe n'abandi Bakuru b'ibihugu, mu irahira rya William Ruto
Perezida Kagame hamwe n’abandi Bakuru b’ibihugu, mu irahira rya William Ruto

Mu bandi banyacyubahiro bawitabiriye kandi harimo Lazarus Chakwera uyobora Malawi, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Julius Maada Biao wa Sierra Leonne, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mousaa Faki Mahammat.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka