Kenya: Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo yateguwe n’Igisirikare cya Amerika

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ‘Justified Accord 24’ ibera muri Kenya.

Iyi myitozo irimo gukorwa kuva tariki 25 Gashyantare kugera tariki 07 Werurwe 2024, itegurwa n’Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), gikorera mu Burayi bw’Amajyepfo (SETAF-AF).

Ni imyitozo irimo gukorerwa mu kigo cya gisirikare cyo muri Kenya, ahitwa Nanyuki, gishinzwe kwigisha kurwanya imvururu, iterabwoba no kugarukana ituze.

Abitabiriye iyi myitozo bazagaragaza uburyo biteguye guhangana n’ibibazo, cyangwa imvururu zatera muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, hamwe no kwerekana ubushobozi mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro, ndetse no gukora ubutabazi.

Iyi myitozo ngarukamwaka ubushize yabereye mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Djibouti, Somalia na Uganda, ikaba yaritabiriwe n’abasirikare bagera kuri 800 barimo 170 b’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka