Kenya Defense College ngo irashakira ku Rwanda amasomo yo kubungabunga amahoro muri Afurika

Abanyeshuri 50 biga ibya gisirikare muri Kenya baturutse mu bihugu 10 bya Afurika, ari byo Kenya, u Rwanda, Burundi, Botswana, Egypt, Malawi, Namibia, Tanzania, Uganda na Zambia, bari mu Rwanda guhera tariki 16-21 Werurwe 2015 aho ngo baje kureba ubunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda mu gukumira amakimbirane.

Amasomo ishuri rya gisirikare ryo muri Kenya (Kenya Defense Staff College), ryaje gushakira ku Rwanda, ngo azafasha abaryigamo gutanga umusanzu wo kubaka amahoro muri Afurika, by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kamaze gushyiraho umutwe witwa EASF wo gutabarana mu gihe cyihuse.

Col Chris Murari ushinzwe imyitozo n'ibikorwa, yereka abanyeshuri ba Kenya Defense Staff College, imikorere y'ingabo z'u Rwanda.
Col Chris Murari ushinzwe imyitozo n’ibikorwa, yereka abanyeshuri ba Kenya Defense Staff College, imikorere y’ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi wa Kenya Defense Staff College, Maj Gen George Owinow yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’ibyo bashaka kurwigiraho rumaze kubaka mu myaka 20 ishize, aho runatanga ingabo zo kubungabunga amahoro muri Afurika, harimo n’abo rwashyize mu mutwe wa EASF.

Agira ati“Hari umusanzu ukomeye tuzatanga mu bijyanye n’amahugurwa, mu bikorwa by’ubushakashatsi ku bitera amakimbirane no kuyakumira; ibi bikaba bizafasha kubaka imikorere y’ingabo za EASF, ndetse bamwe muri aba banyeshuri bakazajyana n’izo ngabo.”

Abanyeshuri n'abarimu ba Kenya Defense College mu biganiro n'abayobozi b'Ingabo z'u Rwanda.
Abanyeshuri n’abarimu ba Kenya Defense College mu biganiro n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda.

Ishuri rya Kenya Defense Staff College ryigisha abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Majoro na Lt Colonel, ibijyanye n’igisirikare, igisirikare gikorana n’abasivile, ibijyanye na politiki n’imibanire mpuzamahanga, n’ubajyanama mu bya gisirikare.

Aba banyeshuri bakiriwe na Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, aho ngo bashakaga kumenya imikorere y’ingabo z’u Rwanda, haba mu gihugu no hanze yacyo; bakazamara icyumweru basura ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.

Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda(RDF), abo basirikare b’abanyeshuri bagaragarijwe uburyo RDF igenda yubaka igisirikare cy’umwuga, uruhare rwayo n’ubufatanye n’abaturage mu iterambere ry’igihugu, ubufatanye n’ibihugu mu mutekano w’akarere ndetse n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

guhanahana ubunararibonye ni byiza kuko buri wese aba afite icyo yaungura undi, tubifurije ikaze iwacu

murego yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

muri ino myaka u ingabo na polisi by’u Rwanda byagize uruhare mu kubungabunga amahoro ku isi hose, ku buryo tumaze kugira uruhare, uburambe n’ubumenyi mu kubungabunga amahoro. Kuba rero Kenya yaza kutwigiraho nti bitangaje kandi birumvikana

david yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka