Kazo: Yacumbikaga mu rusengero atabarwa n’umuganda wamwubakiye
Mukasonga Alivera, umukecuru ukomoka mu mudugudu wa Murindwa akagali ka Birenga umurenge wa Kazo, imiganda y’abaturage yamukuye mu rusengero aho yacumbikaga inzu imaze kumugwana bamwubakira inzu nziza yishimira.
Umuganda w’abaturage wabashije kubakira Mukasonga inzu ikomeye iteyeho n’agasima, kubufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo, maze bumukura mu rusengero rw’ADEPR Birenga aho yari acumbitse inzu ye imaze kugwa.
Mu ijwi ry’umukazana we babana, uyu mukecuru w’incike wasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yashimiye abaturage bamwubakiye ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bwabafashije.

Mu gikorwa cy’imurikabikorwa ry’imihigo no kwishimira igikombe umurenge wa Kazo wegukanye ubaye uwa kabili mu mihigo ya 2012-2013, cyabaye kuri uyu wa 10/10/2013, uyu mukecuru wubakiwe na we yarasuwe.
Ntitwabashije kuvugana nawe kuko twasanze arwaye cyane atabasha kwiyegura ariko tuvugana n’umukazana we atubwira uko byagenze.
Yagize ati “Twarazindutse dusanga inzu yaguye ubwo tubura uko tubigira nibwo twahise dusaba urusengero tujya gucumbikamo tumaramo nk’amezi atatu arenga. Turashima ubuyobozi bwadufashije bugapanga imiganda none ubu tukaba turi munzu ikomeye.”
Nubwo yubakiwe ariko usanga uyu mukecuru acyugarijwe n’ibibazo by’ubukene bukabije kuko ngo kugera ubu nta bufasha yari bwatangire kubona nkuko uyu mukazana we abisobanura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, yavuze ko aho bamenyeye icyo kibazo cyuko yakuwe kubafataga inkunga y’ingoboka ,batangiye kugikurikirana kuko ngo ayikwiye ndetse anizeza ko bikemuka vuba.
Yagize ati “Uyu mukecuru twasanze afite ikibazo gikomeye cy’inzu yari yaraguye maze agacumbika mu cyahoze ari urusengero rwa ADEPR, twahise tumwubakira binyuze mu muganda w’abaturage. Hanyuma ikibazo cy’inkunga atagifata nacyo tugiye kugikemura.”
Mu gikorwa cyo kumurika igikombe cy’imihigo uyu murenge wegukanye, hamuritswe ibikorwa bitandukanye birimo amashuri n’ivuriro ryubatswe n’abaturage, inzu yubakiwe uyu mukecuru ndetse hanatangwa ibihembo birimo na certificate ku bayobozi bahize abandi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|