Kazo: Imiryango 80 ikennye yahawe ibikoresho biyifasha kugira isuku banywa amazi meza atetse
Imiryango 80 itishoboye yo mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma ,yahawe n’umushinga F.X.B w’Umunyamerika , ibikoresho biyifasha kugira isuku banywa amazi meza kugirango irusheho kugira ubuzima bwiza.
Ibikoresho bahawe birimo amasafuriya,ibijerekani,indobo byo kubafasha gutunganya amazi yo kunya atetse,banahabwa inkweti n’uburingiti.

Nkuko byasobanuwe n’umukozi w’uyu mushinga ngo ibyo bikoresho bahawe n’ibibafasha kugira isuku no kwirinda indwara z’umwanda.Yasabye iyi miryango kujya banywa amazi atetse kugirango birinde indwara zituruka ku mwanda.
Imiryango yatoranijwe ni imiryango ikennye ikaba ifite abana benshi,ndetse n’imiryango yagizweho n’ingaruka z’icyorezo cya SIDA kikabatera ubukene.
Umukozi w’uyu mushinga FXB yabwiye abari bagiye guhabwa ibyo bikoresho ko bazakomeza gukorana n’iyi miryango babaha ubufasha ariko ko nabo bagomba gukora bakiteza imbere bakikura mu bukene.
Yagize ati”Ibi bikoresho bizabafasha kugira isuku,iyi safuriya muhawe niyo kubafasha guteka amazi ,mukajya munywa amazi meza atetse guhera ubu. Turabifuriza ubuzima bwiza ariko namwe muzabigiremo uruhare. Uzagaragaraho imyitwarire mibi azakurwamo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kazo,Buhiga Josue,yasabye iyi miryango yahawe ibikoresho kubikoresha icyo babiherewe maze ntihazagire uwongera kunywa amazi adatetse kandi bahawe ibikoresho.
Yagize ati”Nzaza vuba iwanyu mungo ndebe koko ko amzi munywa atetse.amazi atetse aba afite isuku arinda indwara.Ibikoresho muhawe nashima uyu mushinga ariko namwe mbasaba kutabatenguha.”
Uwitwa Mukareberaho,wo mu kagali ka Kinyonzo,umudugdudu wa Kibimba,wavuze mu izinda ry’indi miryango,yavuze ko bishimira cyane ibikoresho bahawe kandi ko bigiye kubafasha kurushaho kwirinda indwara banywa amazi meza atetse.
Umusaza wahawe ibi bikoresho ubwo twamwegeraga tumubaza koko niba agiye gucika kukunywa amazi adatetse yatubwiye ko azabishobora kuko yabikanguriwe n’ubuyobozi kandi ngo bukaba icyo buvuze kiba ari kiza.
Yagize ati”Mwana wa nzabishobora rwose,nejo bundi nagiye kwa muganga badutegeka kuyanywa kandi twarabishoboye kandi twumva ari byiza.Nabandi ndibazako ubwo tubonye iyi nkunga ari nacyo bayiduhereye tuzagerageza tubikore.”
Uretse ibikoresho bizabafasha kugira isuku banywa amazi meza atetse,iyi miryango buri umwe wagiye uhabwa inkweto (paire 2),uburingiti bubili,indobo,ijerekani nini n’akandi gato ko kubikamo amazi atetse.
Uyu mushinga ukorera mu mirenge ibiri igize akarere ka Ngoma ariyo Kazo na Kibungo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza rwose , nibakomeze badufashe kwiteza imbere kandi dushimye n’abayobozi bacu badufasha kubana n’inshuti nyanshuti
ibi ni byiza cyane kuko mu minsi mikuru aho abandi baba bishimira ibyo bagezeho abakene nibwo baba batangiye kwitekerezaho cyane ndetse nababana n’uburwayi ugasanga bwiyongereye gusa ntawabura gushimira aba bantu baba babafashe mu mugongo Imana isubize aho mwavanye.