Kazo: Abaturage batunguwe no kubona agaseke batanze mu cyunamo kavuyemo inka eshanu

Abatishoboye batanu basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma bahawe inka zavuye mu mafaranga abaturage batanze mu gihe cy’icyunamo.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye uyu murenge ngo bo ntibatekerezaga ko amafaranga batangaga yari bugere ku gikorwa nk’icyo kugura inka. Aba baturage bavuga ko kubera akamaro babonye yamaze ubutaha bazakuba kenshi.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ntago twumvaga ko byagera aho kuvamo inka. Ni ikintu cyiza cyane ni ukwigira twikemurira ibibazo, ahubwo kubera ko dusanze amafaranga yaracunzwe neza akavamo igikorwa nkiki ubutaha tuzakuba gatatu.”

Aya mafaranga yakusanywaga mu biganiro byo mu cyunamo aho haterekwaga agaseke ngo umuntu ubishoboye agire icyo afasha imfubyi n’abapfakazi ba Jenocide batishoboye, abenshi muri aba baturage bagendaga batanga amafaranga 200.

Abahawe inka ni abakecuru b'ababapfakazi n'umwana w'imfubyi.
Abahawe inka ni abakecuru b’ababapfakazi n’umwana w’imfubyi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, yashimye cyane abaturage uburyo bitabiriye icyo gikorwa maze abasabira ku Mana ngo izabibahembere abitanze bose.

Yagize ati “Iki gikorwa nta muntu wiyumvishaga ko cyavamo inka nk’izi zigahabwa abantu batishoboye. Ndibaza ko ntawaburaye kuko yatanze amafaranga avuyemo igikorwa nk’iki. Imana izakomeze ibahe umutima nkuwo w’urukundo.”

Umwana w’imfbyi wacitse ku icumu rya Jenoside wagabiwe inka yavuze ko yishimiye cyane ko hari abantu bakimutekerezaho nubwo yabuze ababyeyi.

Yagize ati “Ndashima Abanya-Kazo nkashima cyane Perezida wa Republika Paul Kagame wazanye gahunda yo kwigira. Ndumva nishimye cyane kuko ubu si nkiri jyenyine nk’imfubyi kuko mbonye ko hari abantekereza. Kandi ngiye kwiteza imbere nanjye nzoroze abandi aho guhora mfashwa nanjye mfashe.”

Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yavuze ko ibyo abaturage bagaragaje bitanga bishimangira gahunda Abanyarwanda bihaye yo kwigira ikemurira ibibazo.

Uyu mukecuru ahabwa inka ibyishimo byari byose.
Uyu mukecuru ahabwa inka ibyishimo byari byose.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenge Providence, yasabye abahawe izo nka kuzitaho kugirango zibahe umusaruro uzatuma ubutaha nabo bazoroza abandi batishoboye.

Buri kagali mu tugali dutanu tugize umurenge wa Kazo watoranijwemo umuntu umwe utishoboye warokotse Jenocide wagombaga guhabwa inka kandi IBUKA niyo yatanze urutonde.

Imidugudu 22 igize umurenge wa Kazo yatanze amafaranga arenga miliyoni mu gihe cy’icyunamo agamije kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bahabwa inka.

Mu murenge wa Kazo nta ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragayemo muri icyi gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka