Kayonza: Yatawe muri yombi akekwaho guhoza ku nkeke umugore we

Munyankindi François w’imyaka 44 y’amavuko, utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyamugari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki ya 12 Mata 2021, akurikiranyweho guhoza ku nkeke umugore we.

Uwo mugore babana byemewe n’amategeko, mu kirego yagejeje kuri RIB avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke mu bihe bitandukanye, ku buryo byari bigeze ku rwego atagishobora kubyihanganira.

Yagize ati “Nk’ubu ku itariki ya 11 Mata 2021 yatashye yasinze afata umwenda arawunigisha, nakijijwe na Nyagasani”.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo ukekwaho iki cyaha ubu ari kubazwa mu bugenzacyaha, dosiye ikaba izuzura vuba agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ku bihano bigendanye n’iki cyaha mu gihe urukiko rugihamije ugikekwaho, Dr Murangira yagize ati “Guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 147 y’itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange”.

Icyo cyaha iyo kiguhamye itegeko rivuga ko uhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Mu butumwa RIB igenera abaturage, Dr Murangira yagize ati” RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. RIB iributsa kandi abantu ko mu gihe baba bafitanye amakimbirane, bajya bagana inzego z’ibanze zikabafasha kuyakemura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka