Kayonza: Umushoferi yafashwe n’abapolisi yashakaga guha ruswa

Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, saa sita z’amanywa, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe Nsabimana Emmanuel, umushoferi w’imodoka itwara imyaka, ubwo yageragezaga guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya 20,000Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko Nsabimana Emmanuel wari utwaye umodoka ipakira imyaka yo mu bwoko bwa Dyna, yageze ku bapolisi bari mu muhanda ahitwa i Nyagatovu, bamubaza impamvu yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, ahitamo kubaha ruswa ngo bamureke.

Ati "Bamuhagaritse bagenzura imodoka basanga yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, babimweretse abasaba imbabazi avuga ko yabaha amafaranga bakamworohereza, ni ko kubaha 20,000Frw ngo bahita bamufata."

SSP Twizeyimana agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda gucomora utugabanya muvuduko, kuko kabereyeho kubarinda impanuka.

Ikindi abibutsa ko serivisi Polisi itanga zitagurwa, ahubwo niba afite amakosa cyangwa ikinyabiziga atwaye aricyo kiyafite yishyura amande agenwa n’itegeko.

Ati "Igihe cyose ayatanze mu buryo budakurikije itegeko, iba ari ruswa kandi ihanwa n’amategeko. Abantu rero bakwiye kubyirinda."

Nsabimana ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ya Mukarange, mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka