Kayonza: Umunsi mpuzamahanga w’Umugore watangiranye no gutera ibiti

Akarere ka Kayonza gafatanyije n’Umuryango ’Umuri Foundation’ washinzwe n’icyamamare muri ruhago, Jimmy Mulisa, katangiye Icyumweru cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore haterwa ibiti, kikazasozwa abagore barushanwa mu mikino y’Umupira w’amaguru na Rugby.

Abayobozi mu Karere ka Kayonza bafatanyije n'abaturage gutera ibiti mu mirenge itandukanye igize ako karere
Abayobozi mu Karere ka Kayonza bafatanyije n’abaturage gutera ibiti mu mirenge itandukanye igize ako karere

Muri izo gahunda kandi Abayobozi hamwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza, banyuzamo bakaganiriza abaturage ku ngingo zitandukanye, zirimo ijyanye no kurengera umwana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya inda ziterwa abangavu, kugarura abana mu ishuri no kurwanya imirire mibi.

Igikorwa cyo gutera ibiti hamwe n’ubukangurambaga cyitabiriwe n’abagore 400 bo Murenge wa Ndego ahatewe ibiti byiganjemo iby’imbuto birenga 4000, ariko mu karere kose ibiti byatewe ku wa Kane ngo birarenga 16,000.

Leta y’u Rwanda yihaye insanganyamatsiko y’uko umunsi mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2022, wajyana no gusobanura akamaro k’Ubwuzuzanye n’Uburinganire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Akarere ka Kayonza kakaba kibanze ku Murenge wa Ndego nka kamwe mu duce twibasirwa n’izuba rikabije rijya riteza amapfa, ahanini bitewe no kutagira ibiti bihagije byo kurwanya ubutayu.

Abagore bo mu Murenge wa Ndego bateye ibiti bitegura umunsi mpuzamahanga wabahariwe
Abagore bo mu Murenge wa Ndego bateye ibiti bitegura umunsi mpuzamahanga wabahariwe

Uwitwa Mukandayisaba Béatrice utuye mu Murenge wa Ndego mu kagari ka Isangano, avuga ko bajyaga bagerageza gutera ibiti ntibishobore gukura, ariko ko kuba bifatanyije n’ubuyobozi hari icyizere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Bosco Nyemazi, avuga ko ubufatanye n’abaturage muri gahunda zitandukanye zirimo iyo kurengera ibidukijije butuma izo gahunda zigerwaho.

Yibukije abaturage ba Ndego gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurengera umwana, kugarura abana bataye ishuri no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko.

Nyemazi yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na we yibutsa ko ikibazo cy’abana bata ishuri gikwiye kuba inshingano z’umwihariko w’ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi".

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi aganira n'abaturage ku ngingo zitandukanye
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi aganira n’abaturage ku ngingo zitandukanye

Uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yarabaye n’umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda, Jimmy Mulisa, avuga ko kuba abantu bakunda siporo cyane, bashobora kuyishingiraho bakagera no ku rindi terambere nko kurengera ibidukikije, kurinda abana ihohoterwa no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Yakomeje agira ati "Twaje hano gutera ibiti ariko ababyeyi bangaragarije ko bishimiye kuzatanga abana, kugira ngo bige siporo kandi na bo ubwabo barayishimiye".

Umuyobozi w’Umuryango Action Aid mu Rwanda, Josephine Uwamariya, agereranya umugore n’umutima, aho avuga ko nk’uko umuntu adashobora kubaho adafite umutima, ari na ko urugo rudashobora kubaho rudafite umugore.

Josephine Uwamariya
Josephine Uwamariya

Akarere ka Kayonza hamwe na Umuri Foundation banatangije amarushanwa y’umupira w’amaguru na Rugby, azasozwa tariki ya 08 Werurwe 2022 ku munsi w’umugore, akaba yaritabiriwe ku rwego rw’ibanze n’abagore n’abakobwa bo mu mirenge yose ikagize bagera kuri 244.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka