Kayonza: Ngo ntibazahagarika kwamagana agasuzuguro u Rwanda rukorerwa kugeza igihe Lt Gen Karake azarekurirwa
Imbaga y’abaturage basaga 5000 bo mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 25 Kamena 2015 bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake wafatiwe mu gihugu cy’ubwongereza ndetse bavuga ko batazahwema kwamagana agasuzuguro k’Ubwongereza kugeza bamurekuye.
Abo baturage bakoze urwo rugendo baririmba indirimbo zibwira ibihugu by’i Burayi na Amerika ko barambiwe agasuzuguro kabyo ku Rwanda no ku bindi bihugu bya Afurika muri rusange, kuko bidaha agaciro ngo binubahe abayobozi b’u Rwanda n’ab’ibindi bihugu bya Afurika nk’uko bigenda ku bayobozi b’i Burayi na Amerika.

Abo baturage ngo basanga ari agasuzuguro gakabije kubona igihugu nk’Ubwongereza gifata umusirikari uri ku rwego rwo hejuru nka Lt Gen. Karenzi Karake ashinjwa ubwicanyi kandi ari umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nk’uko Mukandahiro Valentine yabivuze.
Mukankusi Flavia we yagize ati “Gen. Karenzi yabohoye igihugu cyacu aritanga, none ni we bita umunyabyaha? Turasaba ko bamurekura vuba, abakoze Jenoside baridegembya ntibabafata Jenerali wacu akaba ari we bafata? Nibamurekure vuba."
Bamwe mu baturage bakoze urwo rugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake bavuze ko batiteguye guhagarika gahunda zo kwamagana agasuzuguru ibihugu by’amahanga bikorera u Rwanda mu gihe Ubwongereza butararekura Lt Gen Karake, nk’uko Nsengiyumva Jacques yabivuze.

Ati “Umuntu wahagaritse Jenoside baratinyuka bakamufata? Ni agasuzuguro kandi ni no kudusubiza inyuma. Ntabwo turibuguruke ngo tugere mu bwongereza ngo tubereke akababaro dufite. Nk’abantu tuzi aho twavuye n’aho tugeze turaca ingando hano [kuri iki kibuga] turahaguma kugeza igihe bazamurekurira. Turahaguma kugeza igihe bazamurekurira.”
Abaturage b’i Kayonza bavuga ko bizeye ko amahanga azagera igihe akumva ukuri aho guhora ashukwa n’abayaha amakuru atari yo ku Rwanda bagamije inyungu za bo bwite.
Bavuze ko bategereje umwanzuro uribuve mu butabera bw’Ubwongereza kuri uyu wakane, kandi ngo Lt Gen Karake n’atarekurwa ibikorwa byo kwamagana Ubwongereza bizakomeza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|