Kayonza: Mu mirenge hari imyanya itarashyirwamo abakozi kubera ikibazo cy’amafaranga

Urwego rw’umurenge mu karere ka Kayonza rukoramo abakozi barindwi gusa bagenerwa umushahara, mu gihe bagombye kuba abakozi 11; nk’uko Leta y’u Rwanda yateganyije imyanya y’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge.

Kuba urwego rw’umurenge mu karere ka Kayonza rudahabwa abakozi bose nk’uko biteganyijwe, biterwa n’uko baramutse bahawe imishahara nk’uko Leta ibiteganya amafaranga yo kubahemba ataboneka; nk’uko bisobanurwa n’ umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe igenamigambi, Mugiraneza Thierry.

Mugiraneza avuga ko abo bakozi bose baramutse bashyizwe mu myanya, habaho icyuho cy’amafaranga agera kuri miliyoni 589,709,234 mu ngengo y’imari y’akarere y’imishahara y’abo bakozi.

Ako karere ubusanzwe ngo hari igihe kanahura n’ikibazo cyo kubona amafaranga ahagije yo guhemba abakozi gasanzwe gafite. Mu ngengo y’imari yo mu mwaka wa 2011/2012, amafaranga Leta yari yohereje muri ako karere yo guhemba abakozi yabaye make biba ngombwa ko amwe mu mafaranga ava ku ngengo y’imari y’akarere.

Ibi ngo byabereye imbogamizi ako karere mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga kagombaga gukora muri uwo mwaka w’ingengo y’imari kuko hari imishinga itararangiye.

Kugeza ubu abakozi barindwi bakora ku rwego rw’umurenge mu karere ka Kayonza, ngo bigabagabanya inshingano z’abo bakozi bandi bane batarashyirwa mu myanya kubera ko nta mafaranga yo kubahemba ahari.

Cyakora n’ubwo bamwe mu bayobozi ku rwego rw’umurenge bavuga ko biba bitoroshye gukora akazi kawe ukongeraho n’ak’undi muntu yakabaye akora, ntibagaragaza ingaruka za byo ku buryo butaziguye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka