Kayonza: Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kugira intego yo kwigira
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye Abanyarwanda aho bari hose kugira intego yo gukora cyane kugira ngo bigire kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Yabibasabye kuri uyu wa 02 Kanama 2024, ubwo hizizwaga umunsi w’umuganura ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Kwizihiza umuganura ni umwanya wo kurebera hamwe akamaro k’umuco Nyarwanda mu bikorwa byose no mu buzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi.
Yavuze ko umuganura wari wariciwe n’abakoloni mu mwaka 1925 bavuga ko ubangamiye iyobokamana ryabo ariko uyu muco wongera kugarurwa mu mwaka wa 2011, hashingiwe ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry’Igihugu no kubaka, gusigasira no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Avuga ko umunsi w’umuganura wahuzaga abaturage bose n’ubuyobozi, bagahurira mu rugo rw’Umwami bagasangira ibyavuye mu musaruro, abejeje byinshi n’abejeje bike bagafatanya bakiyibutsa ko bose ari bene Kanyarwanda basangiye Igihugu n’ubuvandimwe.
Avuga ko uyu munsi ari ndangamuco ukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda bibukaho imihango ndangamuco yabaye ifatizo rikomeye ryo kubaka u Rwanda no guhuriza hamwe abana barwo.
Yagize ati “Uyu ni umunsi ndangamuco ukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda twibukaho imihango ndangamuco yabaye ifatizo rikomeye ryo kubaka u Rwanda no guhuriza hamwe abana barwo ukanaba ifatizo ry’umurimo no kuzigama mu guteganyiriza ibihe bizaza.”
Yavuze ko umuganura wari isoko y’ubumwe aho Abanyarwanda bose bahuraga abakene n’abakire bagasangira nta vangura ari nayo mpamvu Leta yifuje ko wakomeza mu rwego kugira ngo ubumwe bushinge imizi kandi bube ishingiro ry’ubuzima bwa buri munsi.
Ikindi ariko ngo umuganura ni inshingano yo kwigira bivuze kwihaza abantu bagatungwa n’ibivuye mu musaruro wabo bityo gukora cyane no kwihaza bikwiye kuba intego ya buri wese.
Yagize ati “Gukora kugira ngo tubone umusaruro ni ukugira ngo dushobore kwihaza, twigire kandi tunasangire n’abafite bikeya. Icyerekezo cyo kwigira tugishimangire kibe intego ya buri Munyarwanda uba mu Rwanda n’uri hanze.”
Umwe mu baturage batanze ubuhamya, Mukakamari Marie Therese, yavuze ko yapfushije umugabo mu mwaka wa 2016 atangira kwiheba yibaza uko azabaho ariko mu mwaka wa 2019, yoherezwa muri Koreya Y’epfo kwiga ubuhinzi bw’umuceri agarukana intumbero yo kwiteza imbere.
Avuga ko igishanga cya Rwinkwavu icyo gihe batabashaga kubona umusaruro urenga toni ebyiri kuri hegitari ariko ubu bageze kuri toni esheshatu.
Yagize ati “Naragarutse nigisha abahinzi bagera ku 4,000, duhinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu aho twezaga toni zitagera kuri ebyiri kuri hegitari ubu tuhakura nibura toni hagati ya eshanu n’igice cyangwa esheshatu.”
Uyu musaruro ngo wamuteje imbere ku buryo yabashije kwigisha abana ndetse nawe akaba abayeho neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko aka Karere keramo ibihingwa byoherezwa mu mahanga nka Kawa, urusenda, imiteja ndetse n’imibavu.
Aka Karere kandi kabonekamo ibihingwa ngandurarugo nk’ibigori, ibishyimbo, umuceri, imyumbati, soya, ibirayi, imboga n’imbuto ndetse hakaba hari n’inganda zitunganya umusaruro wa bimwe muri ibi bihingwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|