Kayonza: Kurekura Perezida Kagame ni nko kwikura amata mu kanwa-Abarimu
Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Kayonza bavuga ko batarwanya uwo ari we wese uhatanira kuyobora u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe, icyo bifuza ngo ni uko inzitizi yatuma Perezida wa Repubulika Paul Kagame atongera kwiyamamaza ivaho kuko ari we bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda.
Babivuze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 ubwo bagezaga ibitekerezo byabo ku ntumwa za rubanda ziri gukusanya ibitekerezo by’abaturage bo mu Karere ka Kayonza ku bijyanye n’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Iyo ngingo kuri ubu ifatwa nk’inzitizi yatuma Perezida Kagame adakomeza kuyobora nyuma y’uko azaba arangije manda ebyiri z’ubuyobozi yemererwa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu, ari na yo mpamvu abo barimu basaba ko yavugururwa agakomeza kuyobora kuko bakimukeneye.
Umwe muri abo barimu witwa Hakizimana Celestin yavuze ko gutora Kagame “ari ugutora amahoro arambye n’umutekano usesuye, ibyo kandi bikajyana n’iterambere.”
Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be, bavuze ko kurekura Perezida Kagame ari nko kwikura amata ku munwa kandi ngo ntibashaka ko bibabaho nk’uko Niyitegeka Valens wigisha mu mri kimwe mu bigo byo murenge wa Murama yabivuze.
Yagize ati “Nitwe twashyizeho iryo Tegeko Nshinga, tuzi aho tugana kandi nitwe dushyiraho ingamba zizadufasha kugera aho twifuza. Iriya ngingo nihindurwe.”

Mu barimu bagera ku 2500 batanze ibitekerezo, nta n’umwe wagaragaje ko adashaka ko iyo ngingo y’Itegeko Nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora.
Gusa, hari uwasabye ko mu gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’iyo ngingo hajya hifashishwa udusanduku tw’ibitekerezo kuko hari ubwo umuntu ashobora kudahitamo gutanga igitekerezo cye mu ruhame.
Uretse abarimu b’Abanyarwanda bagaragaje ko bagikeneye Perezida Kagame, hari n’abarimu b’ababanyamahanga bigisha mu Karere ka Kayonza bagaragaje ko Perezida Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa, bavuga ko Abanyarwanda baramutse bamwitesheje baba batarebye kure.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
GUHINDURA INGINGO YA 101 BIKWIYE KUBA MANDA Y,IMYAKA 5 KDI IMWE GUSA KUGIRANGO UWATUYOBORA NTIBITUNYURE BITAMUHA URWITWAZO ARIKO TWE ABA CHAUFEUR B,AMA CAMIONETTE BA NYABUGOGO TURABONA MZEE WACU YABANZA KUGENERWA IMPETA NONEHO IYO MPETA IKABA ARIYO IZAJYA IHABWA UWAYOBOYE IGIHUGU NEZA BITYO UMUYOBOZI UYIHAWE WE AKEMERERWA KWIYAMAMARIZA INDI MANDA 1 UBUTAHA NONEHO AGAHABWA UMUDARI W IKIRENGA AKABA YAYOBORA BURUNDU