Kayonza: IPRC East irashimwa kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burashimira ishuri rikuru rigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) kubera ubufatanye ryagaragaje mu kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Ibi byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Ronald, nyuma y’uko tariki 25/10/2014 iryo shuri ryifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Murundi mu muganda wo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Iryo shuri ryafatanyije n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza mu kubakira imiryango 50 y’Abanyrawanda birukanywe muri Tanzaniya, kuva mu isiza ry’ibibanza kugeza n’ubu amazu akaba ari hafi kuzura.

Ishuri rya IPRC East ryafatanyije n'abaturage n'ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Ishuri rya IPRC East ryafatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Aha ni ho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza ahera ashima iryo shuri ku bw’ubwitange n’umurava ryagaragaje mu gufatanya n’abaturage kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Ati “IPRC East twatangiranye umushinga wo kubaka. Aho tugeze twubaka ayo mazu babigizemo uruhare runini. Bafite ubushake, ubushobozi n’ubwitange, kandi tuzakomezanya uyu mushinga kugeza urangiye neza”.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari Habimana Kizito avuga ko ubwo bufatanye buzakomeza kugeza igihe ayo mazu azaba yizuye abo yagenewe bakava muri shitingi bakabona aho batura hameze neza.

Uyu muyobozi anavuga ko kuba ishuri rya IPRC East ribasha gufatanya n’abaturage rikubakira abari mu kaga ari uko ryigamo urubyiruko rwiga imyuga irimo n’uwo kubaka. Avuga ko kwiga imyuga ari inkingi yo gutera imbere kuko uwize imyuga abona amahirwe yo kwihangira imirimo cyangwa akabona akazi abikesha ubumenyingiro yavanye mu mashuri y’imyuga.

Izi ni zo shitingi Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari batuyemo.
Izi ni zo shitingi Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari batuyemo.

Asaba abaturage gukundisha abana ba bo imyuga, kandi n’ababyeyi bakibangamira abana bashaka kuyiga bakabicikaho kuko hari abana cyane cyane b’abakobwa bakibuzwa amahirwe yo kwiga imyuga babwirwa ko bitabera umukobwa.

Aya mazu azafasha cyane abo agenewe kugira aho gutura haboneye kuko ubu bari bafite ikibazo gikomeye cyane cyo kutagira inzu, bitewe n’uko birukanywe muri Tanzaniya bagera mu Rwanda badafite amazu yo kubamo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka