Kayonza: Intore zigiye ku rugerero zirasabwa gushaka umuti w’ibibazo by’abaturage

Minisitiri Musoni Protais ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri yasabye intore zigiye ku rugerero mu karere ka kayonza kwishakamo ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bafite muri rusange.

Yabivugiye mu murenge wa Rukara kuwa kabiri tariki 22/01/2013 atangiza ku mugaragaro urugerero rw’intore zirangije itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012.

Minisitiri Musoni yibukije izo ntore ko zigomba kwihesha agaciro kandi zigaharanira kwigira, kuko ari bwo zizabasha guhangana n’ibibazo biri mu muryango nyarwanda, kandi zikagira uruhare mu kubibonera ibisubizo.

Intore zigiye ku rugerero zibukijwe ko zizahabwa agaciro ari uko zagize akamaro. Mu gihe kigera ku ku kwezi zamaze zitozwa zigigishijwe indangangaciro z’umunyarwanda nyawe n’uburyo yagirira akamaro igihugu cye, igihe kikaba kigeze ngo izo ntore zishyire mu bikorwa ibyo zize.

Ni ku nshuro ya mbere urubyiruko rw’abanyeshuri rurangije itorero rugiye kujya ku rugerero. Minisitiri Musoni yavuze ko urwo rugerero rugomba kuzatanga umusaruro ufatika, kugira ngo ruzabe icyitegererezo ku rundi rubyiruko rwose ruzanyuzwa mu itorero rukajya no ku rugerero.

Minisitiri Musoni Protais aganira n'intore zigiye ku rugerero.
Minisitiri Musoni Protais aganira n’intore zigiye ku rugerero.

Yagize ati “Nimwe mugiye kuba imfura mu kujya ku rugerero, mugomba no gukora cyane kugira ngo barumuna banyu bazabone ko hari icyo mwakoze bibatere akanyabugabo ko gukora kurushaho”.

Intore zizamara amezi atatu ku rugerero zikora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro kandi zibikora ku bushake. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’urugerero n’akamaro rufitiye Abanyarwanda bose, ku buryo bazakora iyo bwabaga kugira ngo batange umusaruro ushimishije; nk’uko Mugabo David ugiye ku rugerero abivuga.

Urwo rubyiruko ruvuga ko hari imihigo rwahize irimo gukangurira Abanyarwanda bose kubaka uturima tw’igikoni, kwigisha gusoma no kwandika abatabizi, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kubakira no gusana amazu y’abatishoboye.

Urwo rubyiruko ngo ruzajya rwiha gahunda y’ibikorwa ruteganya gukora, ibyo bikorwa ngo bikazamanuka by’umwihariko ku rwego rw’umudugudu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka