Kayonza: Igiciro cya soya cyongerewe, abaturage bakangurirwa kuyihinga

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arakangurira abahinzi mu Karere ka Kayonza ndetse n’abo mu tundi Turere mu Ntara y’Iburasirazuba, guhinga soya ku bwinshi kuko uruganda rwa Mount Meru Soyco rwemeye kuzamura igiciro ndetse rukanaha amasezerano yo kugurira umusaruro abahinzi.

Uruganda Mount Meru Soyco, ruherereye mu Karere ka Kayonza, rukora amavuta yo guteka muri soya, rwatangiye rufite intego yo gukora amavuta agera kuri toni 100 ku munsi, ariko ntirurabasha gukora kuri icyo kigero.

Kuba urwo ruganda rutarabasha gutanga umusaruro w’amavuta nk’uko byari bitegerejwe ngo byatewe n’uko rutabona soya ihagije kuko kugira ngo rukore izo toni 100 z’amavuta ruba rukeneye nibura toni 200 za soya ku munsi.

Imwe mu mpamvu zatumye urwo ruganda rutabasha kubona umusaruro wa soya uhagije ngo ni uko abaturage bo mu Burasirazuba aho rwubatse batari basanzwe bamenyereye kuyihinga.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko hari n’ikibazo cy’igiciro gito cyahabwaga abahinzi.

Agira ati “Mbere ikilo kimwe cya soya cyaguraga amafaranga 500 nyuma rwaje kutwegera (uruganda), ariko natwe twari twarusabye gukorana n’abahinzi. Rwaje kwemera gufata umusaruro w’abahinzi ku mafaranga 800 ku kilo atagibwa munsi.”

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi kwizera isoko ry’umusaruro wabo ngo bemeranyijwe n’uruganda ko rugomba kubaha amasezerano y’ubugure bw’uwo musaruro.
Ati “Ubu umuhinzi ukeneye guhinga soya mu Karere kacu kimwe no mu tundi Turere araza akagirana amasezerano n’uruganda ko ruzamugurira umusaruro.”

Avuga ko soya ikenewe cyane kuko uru ruganda amavuta rukora afasha muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ariko akaba anakenewe ku isoko ryo mu Gihugu no hanze yacyo.
Asaba abahinzi kwitabira guhinga soya kuko isoko rihari kandi n’igiciro ari cyiza byongeye ibisigazwa byayo bikaba ari n’ibiryo by’amatungo cyane inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sebasaza amahoro ni dawidi twaraburanye ikayonza ndabona uba watwitayeho

Sindayiheba david yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka