Kayonza: Ibura ry’imibiri y’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa Midiho rikomeje guteza urujijo

Imibiri isaga 200 y’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR Nyagatovu ahazwi ku izina ryo kuri Midiho ikomeje kuburirwa irengero nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Kuba nta muntu urabasha gutanga amakuru agaragaza aho iyo mibiri yaba yarajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni kimwe mu bikomeza gutera agahinda abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ibi kandi binagira uruhare mu kwiyongera kw’ihungabana kuri bamwe mu barokotse Jenoside, nk’uko bivugwa n’uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace.

Uhagarariye Abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza asaba abaturage kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe.
Uhagarariye Abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza asaba abaturage kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe.

Avuga ko igihe cyose umuntu ataramenya amakuru y’aho abe baguye ngo amenye neza ko bashyinguwe bishobora kumutera ihungabana, agasaba ko abazi aho iyo mibiri yajugunywe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati “Ntitunakeneye kumenya umuntu uduhaye amakuru, utugiriye neza ukandika agapapuro ukagashyira ahantu hahurira abantu benshi cyangwa ku biro by’ubuyobozi twakabona kandi waba udufashije kumenya aho abacu bajugunywe. Nta yindi nkurikizi izaba ku muntu uwo ari we wese uzatanga ayo makuru”.

Abatuye mu gace kabereyemo ayo marorerwa nta kintu batangaza ku bijyanye n’iyo mibiri. Benshi bavuga ko batazi aho yajugunywe, ndetse n’abakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Midiho ngo nta n’umwe wigeze agira icyo avuga cyerekereanye n’iyo mibiri.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba avuga ko kugaragaza aho imibiri yajugunywe byagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba avuga ko kugaragaza aho imibiri yajugunywe byagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.

Gusa hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko hari inzu ya kompasiyo yaba yarubakiweho iyo mibiri, ariko habuze umuntu n’umwe wakwemeza ayo makuru kugira ngo harebwe icyakorwa.

Inzego zose z’ubuyobozi zikomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru agaragaza ahantu hose haba harajugunywe imibiri y’abazize Jenoside.

Ibyo ngo byagabanya ihungabana rikunze kugaragara kuri bamwe mu bacitse ku icumu babitewe no kuba batazi aho ababo baguye, nk’uko Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka