Kayonza: Ibiro by’akarere byafashwe n’inkongi y’umuriro
Ibiro by’akarere ka Kayonza byafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 20/07/2012 ariko nta bintu uwo muriro wangije kuko bahise bawuzimya utaraba mwinshi.
Iyo nkongi yafashe inyubako akarere ka Kayonza gakoreramo ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo ishobora kuba yatewe na sirikwi (court circuit) kuko byatangiye insinga z’amashanyarazi zo mu bikuta bigize inyubako y’akarere zituragurika nyuma bivamo ikibatsi cy’umuriro ugurumana.
Abatekiniskiye b’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi (EWSA) bahageze, bavuze ko iyo sirikwi ishobora kuba yaturutse kuri cash power yo mu biro bikorerwamo imirimo ijyanye no kwandika ubutaka.
Abakozi bose bari mu nyubako bahise basohoka ku buryo nta wagize ikibazo uretse abakorera hafi y’aho uwo muriro wagurumaniraga, bavuga ko bumvise icyuka kinuka nabi mu biro bakoreramo bagasa n’ababuze umwuka.

Umwe muri bo yabisobanuye muri aya magambo “Twumvise icyuka kinuka nabi cyane mu biro, mudasobwa yanjye mbona ihise ihinduka ubururu gusa, numvise ngiye guhera umwuka nsohoka niruka, nibwo namenye ko akarere kari gushya.”
Aho umuriro wagurumaniraga hari hamanitse za kizimyamoto ku bikuta by’inzu. Bashatse kuzikoresha bazimya uwo muriro basanga nta n’imwe ikora kugeza ubwo bitabaje ka kizimyamoto gatoya k’imodoka ya tagisi yari hafi aho kaba ariko kazimya umuriro. Muri iyo nyubako harimo abakozi bagera ku ijana ugereranyije.

Benshi mu bari aho banenze cyane uburyo abantu bakunze kumanika za kizimyamoto ku bikuta by’amazu cyane cyane ahahurira abantu benshi nyamara wareba ugasanga zimanitse ari nk’umutako kuko ziba zidakora.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibikabe,ndashimira Imana yahabaye n’abatabaye bose gusa umuti urabye w’ikibazo.. inzego zose bireba urakwiriye abo bakozi bagakorera ahantu batikanga intsinga zaturika igihe batazi,Umuyobozi w’akarere yatangiye gushakisha inkunga y,inyubako z’Akarere n,ikintu gisaba inkunga ya buri wese ’hope to meet over this issue’