Kayonza: Hashize amezi atatu batarishyurwa amasambu yabo babujijwe gukoreramo

Abaturage 47 bafite amasambu hafi y’ikiyaga cya Muhazi mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko hashize amezi atatu bategereje kwishyurwa amafaranga y’amasambu yabo babujijwe kugira icyo bakoreramo kubera ko hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka kuri soya.

Aba baturage bavuga ko babaruriwe amasambu ya bo muri Nzeri 2011, bizezwa ko bagiye guhita bishyurwa amafaranga yabo ku butaka bwabo bugera kuri hegitari 14 bwose hamwe. Nyuma yo kubabarira babatse ibyangombwa by’utaka barabitanga ariko kuva icyo gihe ngo ntibarahabwa amafaranga y’ubwo butaka kandi ntibemerewe kubuhinga.

Aba baturage bavuga ko kuva babarurirwa ubutaka bakomeje kwishyuza ubuyobozi bw’akarere kuko bari babwiwe ko ariho amafaranga yabo azanyuzwa, nyamara kugeza ubu amafaranga ngo barayabuze babura n’amasambu yabo.

Umwe muri bo witwa Muzatsinda Jean Claude yagize ati “Kuva mu kwezi kwa cyenda tujya ku karere tugiye kwishyuza ayo mafaranga, rimwe bakatubeshya ngo tugende turasanga yageze kuri konti, nyamara twagera kuri banki tukayabura, ubundi bakatubwira ngo bari kubitunganya…kandi muri twe hari abaturuka kure ku buryo bidusaba gutegesha nibura ibihumbi bine buri gihe uko tugiye kuburana ayo mafaranga”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko iki kibazo akarere kakizi kandi n’amafaranga y’abaturage yageze kuri konti y’akarere ka Kayonza.

Avuga ko kuba abo baturage batarishyurwa kugeza ubu ngo byatewe nuko bamwe muri bo batarafunguza amakonti kandi amafaranga batagomba kuyaherwa mu ntoki.

Mugabo avuga ko kubera uburyo abo batarafunguza konti bakomeje kudindiza abandi mu kubona amafaranga ya bo, ubu hagiye gufatwa umwanzuro wo kwishyura abafite amakonti, abatayafite bakazishyurwa nyuma.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe abo baturage bazaba babonye amafaranga ya bo.

Cyprien Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka