Kayonza: Hari kubakwa umuyoboro w’amazi uzageza amazi meza ku baturage ibihumbi 30
Mu karere ka Kayonza hatangijwe imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi uzageza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 30 bo mu mirenge ya Mwili na Rwinkwavu. Muri uyu mushinga wiswe Migera hazubakwa umuyoboro mushya, ndetse hanasanwe indi miyoboro yatangiye kwangirika, ndetse imwe muri yo yamaze gusanwa.
Uwo muyoboro mushya kimwe n’indi izasanwa bizakorwa ku nkunga y’umushinga USAID wa leta zunze ubumwe za Amerika, hagamijwe gufasha abaturage kugira imibereho myiza, kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuko uretse kuba bazakoresha ayo mazi mu buzima bwa bo bwa buri munsi ngo bazajya banayuhiza imyaka ya bo mu bihe by’uruzuba.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bafite amazi adahagaije ndetse na make bari bafite yari mabi kuko bayavomaga atemba ku buryo ngo yashoboraga kubatera indwara zinyuranye bitewe n’uko aba arimo imyanda.
Bavuga ko ubu bagiye kugira ubuzima bwiza nk’uko bivugwa n’Umutesi Claudine twasanze avoma kuri rimwe mu mavomero yamaze gusanwa. Yagize ati “Aya mazi azaturinda indwara atume tugira ubuzima bwiza. Amazi twavomaga yari amazi mabi amanuka, ariko kubera bayakoze tuzajya tuvoma amazi meza.”
Undi muturage twavuganye yavuze ko bari basanzwe bavoma ahantu mu byondo kuko ayo mazi yabaga atemba, ariko ubu ngo ntaho bazongera guhurira n’indwara bajyaga bandura kubera gukoresha ayo mazi.
Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka uwo muyoboro tariki 19/03/2014, minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi yavuze ko abo baturage badakwiye kurebera ayo mazi mu kuyanywa no kuyakoresha mu ngo za bo gusa, ahubwo bakwiye no kuzajya bayuhiza imyaka ya bo mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibiribwa nk’imboga n’imbuto bashobora no guhinga mu mpeshyi kandi bakihaza cyangwa bakabivanamo amafaranga igihe babigemura ku masoko nk’uko bamwe batangiye kubikora.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage by’umwihariko gutera amashyamba no kubungabunga ayatewe, kuko agira uruhare mu kubungabunga amasoko aturukamo amazi abaturage bakoresha.
Yagize ati “Hari gahunda dufite yo kongera ubuso bw’amashyamba ku misozi yambaye ubusa. Icyo bizafasha ni ukungabunga ayo masoko aturukamo amazi aca mu mpombo akabageraho. Dukore ibishoboka byose ayo masoko ntazakame kuko amazi ari umutungo duhorana na wo ariko ushobora kuyoyoka iyo tutabyitayeho”
Uretse abo baturage bazagerwaho n’ayo mazi meza, ibigo bikorera mu gace uwo muyoboro uzanyuramo birimo ibitaro bya Rwinkwavu, ibigo nderabuzima bibiri, ibigo by’amashuri birindwi ndetse n’udusantere tw’ubucuruzi tuzabona kuri ayo mazi.
Umushinga wa Migera wo kubaka uwo muyoboro mushya no gusana iyari yarangiritse uzatwara akayabo ka miriyoni 2.4 z’amadorari ya Amerika, bikaba biteganyijwe ko uzamara amezi 15.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse ,mwazageze aho bita mukagari ka Rwimishinya mumurenge wa Rukara mukareba amazi bakoresha ateye ubwoba kuko muminsi mike abaturage bahatuye bazaba bafite uburwayi bukabije bitewe na mazi.
amanzi n’ubuzima, nibyo koko iki nikimenyetso kiterambere, abaturage banga gutya bagiye kubona amazi meza , byeretse ko nubwo biba ari inkunga ariko byerekana umubano mwiza n’ababo batang inkunga, dukomeze dushimangira umubano uhamye kandi mwiza n’amahanga